Nyamagabe: Abaturage barasabwa kuba abafatanyabikorwa muri gahunda za EAC

Ihuriro ry’imiryango itegamiye muri Leta yo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EACSOF) riratanga amahugurwa ku bahagarariye abandi mu karere ka Nyamagabe hagamijwe gushimangira uruhare rw’abaturage mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye tariki 02/12/2013 afite intego igira iti “tumenye inyungu, uburenganzira n’amahirwe dufite mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba” akaba arimo guhabwa abagore n’urubyiruko bahagarariye abandi kuva mu tugari kugeza ku karere ndetse na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Mukasekuru Jeanne d’Arc, umwe bari gutanga aya mahugurwa, avuga ko ayo mahugurwa agamije ko abaturage bahabwa ubumenyi bufatika bityo bakagira uruhare muri gahunda za EAC, dore ko mbere yigeze kubaho ariko ikaza gusenyuka kuko nta ruhare bari bafitemo.

Ati “EAC yigeze kubaho ariko iza kugira ikibazo cyo gusenyuka ahanini ari uko abaturage batari bazi uruhare rwabo cyangwa se badafitemo ijambo.
Ubu twahisemo ko abaturage twabashishikariza ibyiza byo kuba muri EAC kuko ari abafatanyabikorwa mu kuba yabaho, ngo bamenye uruhare rwabo ndetse n’inshingano kugira ngo intumbero zayo zibashe kugerwaho”.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku mikorere n'akamaro ku kuba muri EAC.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku mikorere n’akamaro ku kuba muri EAC.

Amasezerano ashyiraho EAC ateganya ingingo enye ukwishyira hamwe kuzashingiraho arizo guhuza za gasutamo, isoko rusange, gukoresha ifaranga rimwe no kuzaba igihugu kimwe.

Mukasekuru avuga ko izi gahunda zose zishyirirwaho abaturage kandi ku nyungu zabo bityo bakaba bakwiye kuzimenya kugira ngo banazishyire mu bikorwa.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko nta bumenyi bwinshi bari bafite kuri EAC gusa ngo kuba bahawe aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko bazamenya inyungu ziri mu kuba u Rwanda rwarishyize hamwe n’ibindi bihugu muri EAC, ndetse n’icyo basabwa kugira ngo bigerweho.

Biteganijwe ko amahugurwa nk’aya azagera mu turere twose tw’u Rwanda, abaturage berekwa inyungu mu kuba u Rwanda ruri muri EAC, uburenganzira bwabo ndetse n’amahirwe kugira ngo bagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo banabibyaze umusaruro.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka