“Nta gihugu cyo muri EAC gikwiye kwireba cyonyine” – Minisitiri wa EAC

Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aratangaza ko ibihugu byo muri uwo muryango bikwiye kurangwa n’imikorere ihesha inyungu ibindi biwuhuriyemo, aho kureba ku nyungu zabyo gusa.

Mukaliriza Monique yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 10/02/2012, mu nama n’abanyamakuru yavugaga ku nyungu zo kuba mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’uburyo u Rwanda rubyungukiramo.

Avuga ku kibazo cy’uko hari imyanzuro ibihugu bigize EAC byemeranywaho ariko u Rwanda rukaba arirwo rwonyine ruyishyira mu bikorwa, Minisitiri Mukaruliza yavuze ko hagiye gushyirwaho ikigo kizaba gishinzwe gukurikirana no guhwitura ibindi bihugu ngo bishyire mu bikorwa ibyemeranyijweho.

Minisitiri Mukaruliza yasobanuye ko kubera inyungu buri gihugu gifite muri uriya muryango ndetse n’uruhare kigomba kugira, nta gihugu gikwiye kwireba gusa ahubwo ko ibihugu byose bikwiye kureba icyateza imbere akarere kose.

Abanyeshuri baturuka mu bihugu bigize EAC biga mu Rwanda bakwa amafaranga amwe nk’ay’Abanyarwanda, nyamara Abanyarwanda bajya mu bindi bihugu ugasanga barihishwa nk’abanyamahanga.

Bimaze kuba akamenyero ko nyuma ya buri nama y’Abaminisitiri hategurwa ikiganiro n’abanyamakuru, kiba gifite ingingo runaka igomba kuvugwaho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka