Nta gihugu cya EAC cyabuza ibindi gukora imishinga y’iterambere– Minisitiri Muhongayire

Minisitiri Jacqueline Muhongayire ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, East African Community aratangaza ko nta gihugu na kimwe cyangwa bibiri byadindiza ibindi bisigaye mu gihe hari imishinga y’iterambere bihuriyeho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa kigali kuri uyu wa mbere tariki 11/11/2013, minisitiri Muhongayire yavuze ko amasezerano yemerera ibihugu bibiri cyangwa bitatu iyo byumvikanye ku mushinga w’iterambere kuwukora, ibindi bikazifatanya nabyo igihe bimaze kwitegura.

Minisitiri Jacqueline Muhongayire yemeje ko nta cyo u Rwanda, Uganda na Kenya bakoze kibujijwe n'itegeko shingiro rya EAC
Minisitiri Jacqueline Muhongayire yemeje ko nta cyo u Rwanda, Uganda na Kenya bakoze kibujijwe n’itegeko shingiro rya EAC

Yagize ati: “Natanga nk’urugero rw’indangamuntu. Kugira indangamuntu byaganiriweho mu nama zinyuranye z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Tanzaniya yagaragaje ku mugaragaro ko ititeguye kujya muri iyo gahunda yo gukoresha indangamuntu imwe kandi gahunda abakuru b’ibihugu batatu ba Kenya, Uganda n’u Rwanda bamazemo iminsi mu mishinga biyemeje kwihutisha harimo n’indangamuntu imwe.”

Muri iki kiganiro, byagaragaraga ko minisitiri Muhongayire yasubizaga ibirego bimaze iminsi bitangwa na Tanzaniya n’u Burundi, bivuga ko bikomeje guhezwa muri gahunda z’umuryango wa EAC. Yavuze amahame abisobanura neza ko nta gihugu gishobora kwitwaza ko kititeguye gahunda kugira ngo kibangamire ibindi.

Ibyo kandi abisanisha n’uko urwitwazo rwo kuvuga ko hari ibihugu bititeguye, biri mu byatumye hari gahunda nyinshi zagombaga kwihutishwa zididizwa. Bituma abaturage bafata uyu muryango nk’ikintu kiri aho kidafite akamaro.

Ibihugu by'u Burundi na Tanzaniya byagaragaje ko bitishimiye gahunda u Rwanda, Uganda na Kenya bikora byihariye, bikaba byaratangiye no kuzizanamo Sudani y'Epfo
Ibihugu by’u Burundi na Tanzaniya byagaragaje ko bitishimiye gahunda u Rwanda, Uganda na Kenya bikora byihariye, bikaba byaratangiye no kuzizanamo Sudani y’Epfo

Imwe mu mishinga yadindiye ku buryo bugaragara bitewe n’uko hari igihugu kimwe kitemeye kwifatanya n’ibindi, harimo umushinga wa Gari ya moshi, gukura itiyo ya lisansi muri Uganda no gukuraho imipaka n’amananiza ku bicuruzwa hagati y’ibihugu.

MINEAC iratangaza ibi mu gihe yitegura icyumweru cyahariwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 11/11/2013 kikazarangira tariki 16/11/2013, kibaye ku nshuro ya kane.

Iki cyumweru gitegurwa hagamijwe gukangurira Abanyarwanda ibyerekeye ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: “Ukwihutisha ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibareke ibyo bigande ahubwo Rwanda-Uganda-Kenya hamwe na Salvakir mukomereze aho inyungu zo kwishira hamwe zigere ku baturage byihuse

elias yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka