Nairobi igiye kuba umurwa mukuru wa EAC ushinzwe guhindura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi

Mu minsi ine gusa, umurwa mukuru wa Kenya uraza kugirwa umurwa mukuru w’Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe guhindura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kubipfunyika (Food Processing and Packaging.)

Guhera tariki 26 kugeza 28 Ugushyingo, i Nairobi hateganyijwe imurika rigenewe abantu baturutse imihanda yose bakora mu bijyanye no guhindura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ugakorwamo ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitandunye.

Muri iryo murikagurisha ryiswe Food Processing & Packaging Exposyum hazaba harimo abakora ibicuruzwa nk’ikawa, icyayi, inyama, amafi, imbuto,imboga, ibikomoka ku matungo, ibinyobwa bidasindisha, abakora imigati, ubuki ndetse n’abandi bose babyifuza.

Muri iryo murika, abashyitsi bazerekwa uko ibihingwa/ibikomoka ku matungo bihindurwamo ibiribwa bitandukanye kugeza ku cyiciro cya nyuma cyo kubipfunyika (packaging).

Hazanabera ibiganiro bijyanye n’imikorere y’inganda z’ibiribwa, abantu bungurane ibitekerezo ku birebana n’amasoko, ndetse no gufasha abatuye Afurika y’i Burasirazuba guhuriza hamwe ibitekerezo byo gukora imishinga ibyara inyungu.

Food Processing & Packaging Exposyum ni ihuriro mpuzamahanga riha abantu baturutse imihanda yose uburyo bwo gusangira amakuru n’ibitekerezo bifite akamaro.

Imurika rizatangira kuwa 26 kugeza kuwa 28 Ugushyingo 2013, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga cya Kenyatta International Conference Centre (KICC) rijye ritangira saa tatu z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho fite ikibazo nize imyuga niga umwugawoguteka arikotesifika zacu ziza zidasinyeho daburiyediyeri.mwadufasa ikingotubone akazinihetwanyurangoduhiduze murakoze.

RUTAYISIRE DAMACSENI yanditse ku itariki ya: 20-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka