Museveni avuga ko abatuye EAC baheze mu bukene kubera kuba ba nyamwigendaho

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), gufasha abawutuye kubyaza umusaruro isoko rigari rigizwe n’ibihugu bitanu, bakareka kuba ba nyamwigendaho no kurangwa n’ivangura, kugirango bave mu bukene ngo bwababayeho akarande.

Perezida Museveni waje mu Rwanda kuri uyu wa 24/4/2013, kumenyesha EALA aho umuryango wa EAC ugeze muri uyu mwaka, yasobanuye impamvu 10 zituma Abanyafurika, by’umwihariko abo mu burasirazuba badatera imbere, zirimo ubujiji bwo kutiyumvisha ko ari bamwe, bigatuma badahahirana n’abarage b’ahandi.

“Ubukene buraturuka ku isoko rito, kuba ba nyamwigendaho, no kuba Abanyafurika bacyifitemo ivangura. Imiryango nk’iyi ya EAC itangiye vuba ahagana mu 1980, turacyari kure cyane, niyo mpamvu igihe cyo kuryama cyarangiye”; nk’uko Museveni yabwiye EALA hamwe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Uretse ibyo bibazo, Abanyafurika ngo baracyafite imbogamizi y’ubushobozi buke bwo gukora ibifite ireme, kuko umubare munini ari abantu batize. Ngo hari n’ikibazo cy’ibikorwaremezo cyane cyane icy’amashanyarazi adahagije, ruswa, inzego z’imiyoborere zidakomeye, ubwicanyi no kubura demokarasi.

Perezida Museveni ntiyaretse kongeraho n’ibibazo bijyanye no guseta ibirenge mu kubahiriza amasezerano ya EAC, ajyanye n’ihuzwa rya gasutamo, bikaba bigizwe ahanini no gutinda mu mayira kw’ibicuruzwa, bitewe n’iminzani, za bariyeri nyinshi, imihanda mibi; byose ngo EALA ikaba igomba kugira uruhare mu ikemuka ryabyo.

Perezida Museveni aganiriza Inteko rusange y'umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba.
Perezida Museveni aganiriza Inteko rusange y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Museveni yavuze ko muri uyu mwaka ayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, yishimira kuba agerageza gusubiza bimwe mu bibazo, aho ngo yaganiriye n’abayobozi b’Uburusiya n’Ubushinwa kugira ngo ibyo bihugu bizafashe kubyaza umusaruro ingufu ziri mu muryango, ndetse no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva ku byambu, ukagera mu bihugu bya EAC byose.

Abadepite ba EAC basabye Yoweli Kaguta Museveni, nk’umukuru w’igihugu urusha abandi ba EAC uburambe ku mirimo, gufasha gukemura ikibazo abayobozi b’Afurika bafite, cyo kuba aribo bonyine bafatwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, mu gihe ngo atari bo bonyine bagomba kuba ba ruharwa.

Abagize Inteko ya EALA bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda mu biganiro, ingendoshuri, umwiherero n’inama y’umwihariko bagiranye n’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho bigaga ku ishyirwaho ry’akarere kamwe k’ubugenzuzi bw’ibicuruzwa ku mipaka ihuza ibihugu, hamwe n’itorwa ry’amategeko anyuranye.

Ibihugu bigize umuryango wa EAC ngo ntibigomba kuba imbata yo gutega amaboko, kuko ari isoko ry’abaturage bakabakaba miliyoni 150, bikaba ari ibihugu bifite umutungo kamere uhagije urimo peterori, gaz metane, amabuye y’agaciro, ubutaka bwera kandi bugwamo imvura ihagije, nk’uko Perezida Museveni ajya inama.

Amafoto yerekana ubwo Museveni yageraga i Kigali:

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka