Muri sosiyete 6 zitwara abagenzi muri EAC, imwe niyo y’Umunyarwanda

Mu gihe Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) ihora isaba Abanyarwanda gushora imari n’ubwenge mu bindi bihugu bigize umuryango wa EAC, abatwara abantu n’ibintu mu modoka b’Abanyarwanda barinenga kuba sosiyete zikorera mu Rwanda ari inyamahanga gusa.

Muri Sosiyete esheshatu zitwara abantu mu modoka mu bihugu bituranye n’u Rwanda, imwe yonyine niyo y’Umunyarwanda, ariko nayo ikoresha imodoka z’ingande.

Charles Ngarambe uhagarariye ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu mu Rwanda, akaba n’umuyobozi muri Kigali Bus Service; avuga ko ari igisebo ku ishyirahamwe ahagarariye, kuba batararebye kure mu ishoramari rya transport ryambukiranya imipaka.

Ngarambe yavuze ko abashoramari muri ‘transport’ bagiye inama y’uko bitarenze uyu mwaka bazatangira kujyana abagenzi hanze y’u Rwanda, mu bihugu bigize umuryango wa Afurika ky’uburasirazuba (EAC) na Kongo Kinshasa, bakoresheje imodoka.

Sosiyete “Impala” imaze kugura imodoka ebyiri nini zizajya zikorera i Rusizi n’i Bukavu muri Repubulika Ihanira Demukarasi ya Kongo, hakiyongeraho n’uko Yahoo na Volcano zimaze igihe zikorera ingendo hagati ya Kigali na Bujumbura hakoreshejwe imodoka nto.

Abatwara abantu n’ibintu bavuga ko kugura imodoka nini zitwara abantu bihenze cyane mu Rwanda, iyi ikaba ari yo mbogamizi basaba Leta kubakuriraho.

Bifuza gukurirwaho imisoro yo kugura imodoka nini zitwara abantu, kuko zihenda bitewe n’uko zitumizwa hanze ziteranyije; mu gihe muri Kenya na Uganda bazana ibikoresho bidateranyije (pieces) bakiteranyiriza, bigatuma igiciro kijya hasi.

Alexis Ruzibukira, umuyobozi mukuru ushinzwe inganda muri Ministeri y’inganda n’ubucuruzi (MINICOM), asobanura ko guhenda kw’ibikoresho bitumizwa hanze biteye ikibazo gikomeye, kuko biteza igihugu igihombo cy’amadevize.

Umuyobozi muri MINICOM ntabwo yijeje abatwara abantu ko igiciro cy’imodoka nini zitwara abagenzi kizagabanuka, ariko agaragaza icyizere cy’uko inganda ziteranya za ‘pieces’ zizatangizwa vuba mu Rwanda, bahereye kuri za moto.

Sosiyete zitwara abagenzi mu modoka nini hanze y’u Rwanda ni Taqwa y’Abanyatanzania, Jaguar y’Abagande, Horizon y’Abagande, Bahama y’Umunyarwanda, Kampala Coach y’Abanyakenya, ndetse na Gaaga y’Abagande.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ikibazo si uko abantu bdashora ku modoka nini ahubwo n’imbogamizi cg se inzitizi. Bus ifite volant ibumoso nkiza ONATRACOM ishobora kugira igiciro kikubye 2 iya volant y’iburyo. Ese ko zaba zikora aho Izaba volant y’iburyo zikora kuki batakomorera abantu ngo bagure nk’izabagenzi babo bo mu bindi bihugu by’uburasirazuba? Bitabaye ibyo leta niyongere akagufu muri bus za ONATRACOM zivugururwe ziba nziza abanyarwanda tureke gusekwa na bene wacu b’abaturanyi.

Anthony yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

mureke abagande bibereho kuko ntamananiza bahura nayo.nshimyeko muvuzeko harimo umunyarwanda umwe nawe ukoresha plaqwe y’iNGANDE nonese yashyizeho inyarwanda akareba akaga ahura nako.kandi nawe asigaranye imodoka imwe nayo igenda nijoro gusa.tubireke twigire kuri ONATRACOM amarotiseri bazisimbuje ibiti,ibirahure byo babuze ibitambaro byo kubisimbuza.birakabije rwose nimwibuke abo muyobora ko nabo aribiremwa bikeye kubaho

emmus yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

mureke abagande bibereho kuko ntamananiza bahura nayo.nshimyeko muvuzeko harimo umunyarwanda umwe nawe ukoresha plaqwe y’iNGANDE nonese yashyizeho inyarwanda akareba akaga ahura nako.kandi nawe asigaranye imodoka imwe nayo igenda nijoro gusa.tubireke twigire kuri ONATRACOM amarotiseri bazisimbuje ibiti,ibirahure byo babuze ibitambaro byo kubisimbuza.birakabije rwose nimwibuke abo muyobora ko nabo aribiremwa bikeye kubaho

yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Inkotanyi zihaiye isoko bana, abayoboi barabaganyiriza ariko private sector ikirwariza, dutegereze ino manda ishire yenda abandi bazajyaho bazabyunva baikureho

muhayimana yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize

Nibyiza ko mukora ubushakashatsi mu inkuru mwandika, ariko hari igihe mwibaza ibibazo muzi, nka Mwarimu!, Nonese ninde uyobewe uko abantu binubira imisoro ihanitse yakwa ku amamodoka yinjira mu Rwanda? jya Magerwa urebe imodoka zakwa hafi 200% yayo ziba zaguzwe, nibwo uzumva Impamvu wibaza kuri icyo kibazo

Emmy yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka