Mureke dusase inzobe - Perezida Mnangagwa mu nama ya SADC na EAC
Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afuria y’Uburasirazuba n’ab’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo bahuriye i Dar-es-Salam muri Tanzaniya, mu nama yiga ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Kongo ihanganye n’umutwe wa M23 wafashe intwaro kugira ngo urwanirire abanyekongo bavuga ikinyarwanda batotezwa kandi bakanicwa na Leta ya Kongo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu mpera z’Ukwezi gushize, uyu mutwe wafashe umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru - Goma, ndetse ubu ukomeje no gufata ibindi bice bya Kivu y’Amajyepfo igana Bukavu.
Yakira bagenzi be mu nama i Dar-es-Salam, Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu yavuze ko ikibaraje ishinga, ari umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, maze ashyigikira ko haba ibiganiro by’amahoro, aho giushyira imbere intambara imena amaraso.
Perezida wa Kenya, William Samoi Ruto uyoboye umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe, ndetse na mugenzi we uyoboye SADC Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, nabo ntibagiye kure y’ibi.
Ruto yagize ati "Igihugu cya Kongo kiri mu bibazo tugomba kwitaho. Ibibazo bya Kongo byaguyemo benshi, kandi bisiga abandi babaye impunzi."
Yongeyeho ko ikibazo gishya cyavutse i Goma cyarushijeho gusubiza inyuma iki gihugu ubundi gifite ibkenewe byose ngo kibe cyatera imbere.
Aha ni ho yahereye agira ati "Turasaba M23 guhagarika gufata ibindi bice, FARDC na yo ikubahiriza agahenge, nyuma bakayoboka inzira y’ibiganiro."
Yasabye abitabiriye inama ko baharanira kubahiriza ubutumwa bw’amahoro, n’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro, baba abasirikare cyangwa abasivili.
Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kwita ku buzima bw’abasivili barenganira mu ntambara. Aha ni ho yagize ati "Ikigaragara ni uko abantu benshi barushijeho kugwa mu bibazo by’intambara muri DRC, harimo no gishyira abana u gisirikare. Twumvikane ko byihutirwa gufasha abasivili bafite ibibazo."

Ruto yasabye ko umuryango w’abibumbye nawo wabigiramo uruhare.
Yerekanye ko mu karere ka DRC harimo ibibazo bishobora kuba birimo ababifitemo inyungu, ndetse hakaba harimo n’ikiganza kihishe cyo ku rwego mpuzamahanga cy’abashaka inyungu muri Kongo.
Yavuze ko kwemera kujya mu biganiro by’amahoro atari ukwisuzuguza, cyangwa kugaragaza ko ufite intege nke, ahubwo ari byo byiza biruta kwemera ko amaraso akomeza kumeneka.
Ni na ho yahereye asaba ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi byashyirwamo imbaraga kuko asanga rwiose "Ikibazo cya DRC gishobora gukemuka, kandi kigomba gukemuka."
Mu ijambo rye, Perezida Mnangagwa yavuze ko bikwiye ko ibi biganiro biba mu mutuzo no mu bwisanzure, aho yagize ati "mureke dusase inzobe tuganire mu mutuzo, mu bwisanzure, kandi tubwizanye ukuri, nta bundi buryo twagera ku myanzuro myiza."
Na we yashyigikiye ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi byakomeza.
Ibihugu byinshi byo muri SADC na EAC muri iyi nama bihagarariwe n’abakuru b’ibuhugu, harimo Uganda, Tanzaniya, Kenya, Somalia, Afurika y’Epfo, Zambia.

Perezida Antoine Tshisekedi, n’ubwo yari yohereje Minisitiri w’Intebe, we ubwe niwe witabiriye inama ku buryo bw’ikoranabuhanga.
U Burundi bwahagarariwe Minisitiri w’intebe, naho Angola ihagararirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Afurika y’Epfo nayo yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Simbona se abari bakenewe cyane ntabo mbona. Ramaphoza,Kisekedi na Ndayishimiye. Urabona ko icyo bashyize imbere ari intambara. Bakije umuriro bicare hamwe bawote. Rwose nta shiti ni ikimwaro bafite ku bwo gukorana na Fdlr. I bwotamasimbi hari abo nabonye bapfukamye,niba ariyo mpamvu basibye?? bari mu biki?