Ministiri Muhongayire yemeye guharanira kugeza umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda
Ministiri mushya washinzwe kuyobora Ministeri y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (MINEAC), Jacqueline Muhongayire, yemereye uwo asimbuye, Monique Mukaruriza, ko mu by’ingenzi bisaba imbaraga azahangana nabyo, ari uguharanira ko umuhanda wa gari yamoshi n’imiyoboro ya peterori byagezwa mu Rwanda.
Ministiri mushya wa MINEAC yakiriye inyandiko zikubiyemo ibikorwa biteganywa n’iyo ministeri, birimo kubahiriza amasezerano yashyiriweho umukono i Entebbe muri Uganda n’abakuru b’ibihugu, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya, mu kwezi gushize kwa kamena.
Ministiri Muhongayire yagize ati: “Tuzashyira ingufu n’ubushobozi bwacu ku masezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu bitatu, ndetse n’imishinga inyuranye ikubiye muri ayo masezerano kugirango twihutishe guhindura imibereho y’abatuye aka karere n’Abanyarwanda by’umwihariko”.
“Abakozi b’iyi Ministeri bazi neza porogaramu zijyanye n’imishinga minini y’ayo masezerano, impamvu zayo, igitegerejwe n’ubwihutirwe bwayo; buri wese akaba asabwa kwita ku nshingano ze no kuzuzanya n’abandi”, nk’uko Ministiri Muhongayire yabyifuje mu muhango w’ihererekanyabubasha n’uwo asimbuye, kuri uyu wa gatatu tariki 17/7/2013.

Minisitiri Muhongayire yijeje gukomereza aho Monique Mukaruriza yari agejeje, mu guteza imbere inkingi enye zigize amasezerano y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, zirimo ihuzwa rya gasutamo, isoko rusange n’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe byose biganisha ku gushyiraho Leta imwe ihuriweho n’ibihugu bitanu bigize EAC.
Monique Mukaruriza yatangiranye na MINEAC mu mwaka 2008 ubwo iyo Ministeri yashingwaga, akaba yavuze ko hari akazi kenshi kajyanye no kuyiha ubuzima gatozi ndetse no kuyimenyekanisha, kugeza ubwo muri iki gihe gahunda za Leta zose zireba umuryango wa EAC zimaze gushyirwa muri gahunda mbaturabukungu yitwa EDPRS ya kabiri.
Nyuma y’uko avuye ku buyobozi bwa MINEAC ku itariki 12/07/2013, Monique Mukaruriza yemeje ko azakomeza gukorera igihugu cye ari mu Rwanda, aho ngo ashobora kuba agiye kuba uwikorera ku giti cye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|