MINEAC iri mu bukangurambaga bwo kumenyesha ibikorwa na gahunda za EAC

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yahuguye abantu mu byiciro binyuranye mu karere ka Rusizi ku nyungu n’amahirwe Abanyarwanda bakura mu gushishikarira kwinjira muri uwo muryango (regional integration).

Kwishyira hamwe mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bikubiyemo inkingi esheshatu z’icyererekezo 2020 u Rwanda rwihaye zigabanyijemo inzego 16 z’imbaturabukungu ya kabiri arizo iterambere ry’abikorera ku giti cyabo, ubwikorezi, ingufu, uburezi, urubyiruko n’izindi.

Mu rwego rwo gucengeza ayo mahame mu bice bitandukanye by’abaturage, hanashyizweho amatsinda (EAC Integration Clubs) mu mashuri 60 y’icyitegererezo ndetse hanatangwa ibitabo byo kwifashisha mu marushanwa ategurwa mu rwego rwo kureba aho bageze basobanukirwa n’akamaro ko kwinjira mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Abanyeshuri bitabiriye amarushanywa bo ku Nkombo.
Abanyeshuri bitabiriye amarushanywa bo ku Nkombo.

Ayo marushanwa yatangiye tariki 27/06/2013 mu mashuri ya Fawe Girls School na Kayonza Modern School. Mu Karere ka Rusizi, ayo marushanwa akaba yatangirijwe muri Groupe Scolaire St Pierre Nkombo na Ecole Secondaire de Gishoma.

Amarushanwa yarangiye Ecole Secondaire de Gishoma yegukanye umwanya wa mbere naho Groupe Scolaire St Pierre Nkombo yegukana umwanya wa Kabiri.

Muri ayo marushanwa, abanyeshuri berekana inyugu, amahirwe n’imbogamizi biboneka muri uwo muryango w’Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda rwinjiyemo guhera 2007 n’ibyo kimaze kungukiramo nyuma yo kuwinjiramo ; nk’uko bisobanurwa na Maurice Ngabonziza ukora mu ishami rishinzwe amakuru, ubukangurambaga n’itumanaho muri MINEAC.

Berekanye imikino itandukanye.
Berekanye imikino itandukanye.

Uretse ibyo kandi, ayo marushanwa agamije kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye atandukanye umuco wo kuvugira mu ruhame (public speaking) ntibigiremo ubwoba kuvuga igihe bahuye n’abandi benegihugu bari kumwe muri uno Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’abandi bose bazawinjiramo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndi umwe mubahugura (club patron) southen , byaba byiza ikigo cyajya gihembwa buri rwego gitsindiye thx.

Sindikubwabo charles yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Mutugezaho amakuru meza kandi ni byiza ko abana b’u Rwanda bitabira amarushanwa nk’aya

Pierre NSENGAYIRE yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka