MINEAC igiye kumenyekanishwa mu bigo by’amashuli 60 y’indashyikirwa kurusha ayandi

Minisiteri ishinzwe umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ( MINEAC) igiye kurushaho kuyimenyesha abakiri bato ihereye mu bigo by’amashuli yisumbuye 60 azwiho kuba ari indashyikirwa kurusha ayandi mu Rwanda.

Kuba u Rwanda ari umunyamuryango wa EAC ni amahirwe ku banyarwanda kuko binyuze muri uyu muryango abaturage bazabasha kwiteza imbere kurusha uko byari bisanzwe ariko imyumvire abenshi bafite kuri uyu muryango iracyarimo ikibazo.

Ibyo byatumye tariki 31/10/2012 ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo MINEAC ihakorera inama yayihuje n’abayobozi b’ibigo by’amashuli yisumbuye yo muri iyo ntara kugira ngo hashobore gutangizwa amahuriro yumvikanisha mu banyeshuli uko ikora ndetse n’inyungu u Rwanda rukura mu kuba ari umunyamuryango w’ibihugu bigize afurika y’uburasirazuba.

Mu kugira ngo imikorere ya MINEAC irusheho kumvikana binahereye mu bakiri bato buri bigo bibiri by’amashuli yisumbuye muri buri karere hazashyirwamo Clubs abanyeshuli bahuriramo bakaganira ku bikorwa bya EAC muri rusange.

Abayobozi b'ibigo by'amashuli yo mu Ntara y'Amajyepfo basobanurirwa imikorere ya EAC .
Abayobozi b’ibigo by’amashuli yo mu Ntara y’Amajyepfo basobanurirwa imikorere ya EAC .

Ku ikubitiro ibigo by’amashuli yisumbuye 60 yo mu gihugu azatangizwamo ku mugaragaro ayo mahuriro ndetse na buri kigo gihabwe ibitabo bivuga kuri uwo muryango uhuza u Burundi, Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Seraphine Flavia ushinzwe itangazamakuru muri MINEAC avuga ko ayo mahuriro agiye gushyirwa mu bigo by’amashuli azafasha urubyiruko rwiga kurushaho gusobanukirwa n’ibikorwa bya EAC.

Agira ati: “Muri ayo mahuriro bazajya baganira ku bikorwa bya EAC ndetse bagire n’ibiganiro mpaka hagati y’ibigo bitandukanye hanyuma ababitsinze bahabwe ibihembo”.

Yakomeje asaba abanyeshuli b’ibigo by’amashuli yatoranyijwe mu gihugu kwitabira kujya muri ayo mahuriro.

U Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango wa EAC mu w’2007 nyuma y’uko mu mwaka w’1996 rwari rwagaragaje icyifuzo cyo kwinjira muri uwo muryango.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EAC DUKORE CYANE TUZAGERA KUNTEGO ZIYEMEJE 0 GOD WILL HELP US

NIYOBUHUNGIRO MESCHACK yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka