MINEAC igiye gutangiza ubukangurambaga kuri gahunda za EAC

Ministeri ishinzwe imirimo y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) igiye gutangiza gukangurira Abanyarwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuko byagaragaye ko abaturarwanda batitabira gahunda z’uwo umuryango nk’uko bikwiye.

Inyigo yakozwe na MINEAC igaragaza ko abaturage bagera kuri 90% bemeza ko bumvise ko umuryango w’Afurika y’uburasirazuba uriho, ndetse n’u Rwanda rwawugiyemo ariko babaye ba ntibindeba mu gushaka ibyatuma u Rwanda rubona inyungu muri wo muryango; nk’uko Minisitiri Monique Mukaruriza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 10/05/2012.

Minisitiri uyoboye ibikorwa bya EAC mu Rwanda yagize ati “Birababaje kubona abacuruzi bava Uganda cyangwa n’ahandi bagatambukana imyumabati mu Rwanda bakajya kuyicururiza muri Kongo; ni urugero!”

Minisitiri Mukaruriza yatanze ingero nyinshi, avuga ko Abanyarwanda batagomba gushingira cyane ku bintu bihambaye byo kujya gushora mu bihugu bigize umuryango, ahubwo ngo nibahere ku dukorwa duto duto.

Asubiza ku mpungenge zifitwe na bamwe mu babona ko kuva mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwinjira mu muryango wa EAC nta nyungu zagaragaye; Mukaruriza yavuze ko akurikije ikibazo cy’ubukungu kiri ku isi, ibiciro by’ibicuruzwa byari kuba byarikubye inshuro zirenga ebyiri kugeza ubu.

Yabisobanuye atya: “Ariko kuko amahoro kuri za gasutamo yavuyeho, ibicuruzwa byagabanyirijwe igiciro kugera kuri 30%.”

Guhera tariki 18/05/2012, MINEAC izatangira kwigisha no gukangurira abantu kwitabira gahunda z’umuryango wa EAC, zirimo kwitabira isoko rusange ryamaze kwemezwa n’umuryango.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo no kujyana ubumenyi n’ibicuruzwa mu bindi bihugu bigize umuryango nk’uko abandi baturage babyo baza mu Rwanda.

MINEAC yari yarahuguye ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda zigizwe n’inzego za Leta, iz’abikorera ndetse na sosiyete sivile ariko irifuza ko umusaruro ugaragarira mu kwagura ibitekerezo n’ibikorwa byinshi bijya muri EAC hose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka