Martin Ngoga niwe watorewe kuyobora EALA
Yanditswe na
KT Editorial
Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora iyo nteko.

Martin Ngoga agiye kuyobora EALA
Yatowe mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017, nyuma yuko ku wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017 yari yasubitswe.
Martin Ngoga, watorewe kuyobora EALA muri manda y’imyaka itanu, asimbuye kuri uwo mwanya Dan Kidega, uhagarariye Uganda muri EALA.

Aha Martin Ngoga yari amaze kurahira
Ohereza igitekerezo
|
Tumwifurije Akazi keza. Asanzwe ari umukozi.mwibuka cyane mu bushinjacyaha bw’ u RDA.