Kurwanya ibyaha ntibigomba kunanirana - IGP Emmanuel Gasana

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana yabwiye abitabiriye inama ihuje abakuru ba polisi mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ko nta mpamvu yo kunanirwa kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

IGP Emmanuel K. Gasana ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya EAPCO.
IGP Emmanuel K. Gasana ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya EAPCO.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ihuje abayobozi ba polisi zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), iteraniye i Kampala muri Uganda.

Yagize ati “Urugamba rwo guhangana n’ibyaha ni ingenzi kugira ngo habeho amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu bihugu bigize uyu muryango. Ni urugamba tudakwiye gutsindwa cyangwa gusuzugura.

Nk’Abanyamuryango ba EAPCO, twiyemeje kurenga imikorere yari isanzwe imenyerewe kugira ngo turengere inyungu z’ibihugu byacu zirimo ingufu z’amashanyarazi, ubukungu, ubuzima, imiyoborere n’umutekano w’abantu.”

IGP Gasana ni we wari umuyobozi mukuru muri iyo nama yari ibaye ku nshuro ya 17. Yavuze ko Umuryango wa EAPCO urimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ushake ibikoresho bigezweho bizabafasha kugendana n’igihe mu ihererekanya-makuru.

Yavuze ko ubuyobozi bwa EAPCO buzakomeza kugisha inama ibihugu biwugize kugira ngo harebwe uko umutekano uhagaze, bitume bahora biteguye impinduka zigaragara mu gucunga umutekano.

Yavuze ko ibikorwa byagiye bishyirwaho nk’uko byemejwe n’ibihugu bagize EAPCO, bitanga icyizere cy’ejo hazaza ku mutekano usesuye.

Yatanze urugero rw’amasezerano arebana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, yasinyiwe i Kigali azwi nka “Kigali International Conference Declaration (KICD).”

Ifoto y'Urwibutso nyuma yo gutangiza iyi nama
Ifoto y’Urwibutso nyuma yo gutangiza iyi nama

Umuryango EAPCO uyoborwa n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu wo muri kimwe mu bihugu bigize uwo muryango, akamara umwaka umwe. IGP Gasana ni we wari umaze umwaka awuyobora.

Azasimburwa n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda Kale Kayihura, ihererekanya ry’ubuyobozi bw’uwo muryango rikazabera muri iyi nama.

EAPCO yashinzwe mu 1997, itangirana n’ibihugu bitatu ariko ubu bigeze kuri 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko POLICE zo ku isi zirwanya ibyaha.Bituma abantu tugira amahoro n’umutekano.
Cyokora,ntabwo POLICE zo ku isi zishobora gukuraho ibyaha.Byarananiranye kuva umuntu yaremwa.Umuntu wa mbere,ADAMU n’umugore we,EVA,bakoze icyaha kandi barabaga muli Paradizo ya EDEN.Nyuma yaho gato,umuhungu wabo,GAHINI,yica murumuna we,ABEL.Kugeza n’uyu munsi,abantu bananiye imana.Abantu bagerageza kuyumvira ni bake cyane nkuko Bible ivuga.Amaherezo ni ayahe??Ntabwo ari POLICE izakuraho abanyabyaha kuko byayinaniye.Ahubwo ku Munsi w’Imperuka wegereje,imana izica abanyabyaha bose,isigaze abantu bake bayumvira Bisome muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Nguwo UMUTI wonyine.
Ndasaba Commissioner General of Police,kwiga neza Bible ikamuhindura,kugirango nawe azabe muli abo bantu bake bazarokoka ku Munsi w’Imperuka.Kuko abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana bashyizeho umwete,bose bazarimbuka.Abazarokoka,bazatura iteka ryose mu isi nshya.Bisome muli 2 Petero 3:13 na Zaburi 37:29.Abantu bapfuye bumvira imana,nabo izabazura ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).Ariko abiberaga mu byisi gusa,ntabwo bazazuka kuko imana ibafata nk’ABANZI bayo (Yakobo 4:4).

KABALE Johnston yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka