Kagame yasobanuye ukuntu yahagaritse kujya i Luanda ku munota wa nyuma

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yavuze ko yahagaritse gahunda yo kwitabira inama yagombaga kumuhuza na mugenzi we wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umuhuza i Luanda muri Angola, kuko yabonaga harimo imyifatire iciriritse ku bayobozi ba Kongo.

Perezida Kagame yaganiraga n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi, aho bari bamubajije uko atekereza ahazaza h’ibiganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo.

Kuwa 15 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo hari hateganyijwe inama yari itegerejwe cyane, ariko ku munota wa nyuma, Perezida Felix Tshisekedi wa Kongo aba ari we ugaragara i Luanda. Ibiro bya Tshisekedi byavuze ko u Rwanda ari rwo rwatumye ibiganiro bitaba, kuko Perezida Kagame atitabiriye.

Perezida Kagame, yasobanuye inzira yose y’ukuntu inama y’Abaminisitiri yateguraga guhura na mugenzi we yagenze bigatuma afata icyemezo cyo gusubika urugendo.

Yagize ati "Abaminisitiri baraganiriye, maze hashize umwanya uwa Kongo aragenda yitaba telefone, ariko agarutse aravuga ati ’ibyo twavuze byose simbyemeye."

Nk’uko Kagame yabivuze, ngo abaminisitiri barongeye baraganira, baragoragoza, ariko birangira batumvikanye, kugeza mu gitondo.

N’ubwo abaminisitiri batashoboye kumvikana, ngo Tshisekedi we yarakomeje aritegura, yumva ko we na mugenzi we na Perezida Kagame bagomba gusinya nta gisibya.

Aha, Kagame yagize ati "kuba abaminisitiri batari bumvikanye, birumvikana ko hari ibitari byagiye mu buryo. Kumva ko tugomba gusinya byanze bikunze, numvaga ko ari ibintu bya rwana(childish)."

Perezida Kagame yasobanuye ku buryo burambuye uburyo Kongo yitwara mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwayo, aho ihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 zirwanya akarengane k’abakongomani bavuga Ikinyarwanda.

Yavuze ko Kongo yanga gukemura ikibazo cyayo, ngo iganire n’izo nyeshyamba, ahubwo ikagira iti "twebwe ntidushaka kuganira na bo, ariko tuzashaka uwaduhagararira mu kuganira na bo."

Ibi ngibi, Kagame asanga nta reme bifite.

Yavuze ko, kugira ibiganiro bya Luanda bikomeze, Kongo igomba kwita ku bibazo by’ingenzi, aho kugumya kureba u Rwanda nk’aho ari yo ntandaro y’ibibazo byayo.

Muri ibyo, yavuze ko bagomba kuganira na M23, kandi koko bakiyemeza guha amahoro abaturage babo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Bagomba kandi kwiyemeza kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka