Inzitizi zagaragaraga mu bucuruzi bwo mu karere ziragenda zikurwaho
Imbogamizi zigera ku 5023 zagaragaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zimaze gukurwaho.
Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC tariki 28/04/2012 hakuweho imbogamizi zigera kuri 22; nk’uko byatangajwe na Gorge William Kayonga, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki 02/05/2012.
Iyo nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC yize ku gukuraho ibibazo bidashingiye ku misoro n’amahoro, gukuraho amabariyeri n’iminzani myinshi bigaragara mu mihanda yo mu bihugu bigize uyu muryango no kutihutisha serivisi.
Ku cyifuzo cya Sudani y’Amajyepfo yifuza kwinjira muri EAC, hashyizweho itsinda rigizwe n’inzobere eshatu zikomoka mu bihugu bigize EAC n’izindi eshatu zikomoka mu bunyamabanga bwawo zizerekana niba iki gihugu kibikwiye.
Muri iyo nama yabereye Arusha muri Tanzaniya, abakuru b’ibihugu banasinye amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Amasezerano agomba kwemezwa burundu n’ibihugu agashyikirizwa ubunyamabanga bw’uyu muryango bitarenze tariki 30/11/2012, nyuma hakaba imishyikirano yo guhita ashyirwa mu bikorwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|