Intumwa za EAC ziriga ku buryo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Impuguke z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ziteraniye i Kigali mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ibihugu bigize uyu muryango byashyira hamwe mu gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ingaruka zituruka mu mihindagurikire y’ikirere.

Ihindagurika ry’ikirere muri iki gihe rigeze ku kigero isi itigeze igeraho, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage bagenda buzura ku butaka bigatuma nta gice k’ibimera kisanzuye kikibaho.

Ibyo byiyongeraho iterambere mu by’inganda n’ibya tekinologi bigira uruhare mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere. Ibyo bibazo n’ibindi bikorwa bya muntu, bihangayikishije ahazaza h’isi ariko ugasanga igamba zifatwa mu kubigabanya ari nke.

U Rwanda rusanga rufite amahirwe yo kwigira ku bibazo ibyo bihugu byahuye na byo, kuko rugifite ikigero cyo hasi ugereranyije, nk’uko bitangwaza na Colletta Ruhamya, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ubwo iyo nama yatangiraga kuri uyu wa Mbere tariki 28/01/2013.

Yagize ati: “Dufite amahirwe kuko iyo igihugu cyabatanze kugera ku rwego runaka mureba ingorane bagiye bahura nazo bikabafasha gufata ingamba.

Ndumva rero aha ngaha ariho dusangira ubunararibonye, tukareba ibibazo bwahuye nabyo muri kuri uru rugero ni ibihe? Ni gute twabikemura? Noneho abakiri inyuma bagitangira bagafata ingamba kare”.

Ubuyobozi bwa EAC bwemeza ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ugushaka uburyo hashyirwaho ikigega cy’amafaranga azajya afasha ibihugu bigize aka karere gukumira ingaruka ziterwa n’iyo mihindagurikire.

Nubwo ayo mafaranga bigaragara ko azava mu banyamuryango ba EAC, ariko ntibigeze batangaza ingano yayo ahubwo bemeza ko azajya agenda ahindagurika bitewe n’uko imihindagurikire y’ikirere nayo ihora ihinduka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka