Inteko zishinga amategeko muri EAC zirasabwa kugira uruhare mw’iterambere ry’ibihugu

Uwahoze ari umuvugizi w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA), Abdulrahman Kinana, arakangurira abagize iyi nteko kwita ku birebana n’imiyoborere myiza ndetse no gukurikirana ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura urwego rw’imibere rw’abatuye ibihugu bigize umuryango.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 10 iyi nteko imaze ishinzwe byabereye i Burundi tariki 22/11/2011, Kinana yavuze ko uruhare rw’inteko zishinga amategeko rutagomba kugarukira mu gukora amategeko no kugenzura imikorere y’inzego ziyashyira mu bikorwa.

Kinana yemeza ko inteko zifite indi nshingano irebana n’iterambere ry’abatuye muri buri gihugu zitagomba kwirengagiza. Yabasabye kutagenzura gusa impamvu imishinga itabashije gushyirwa mu bikorwa cyangwa se yigijwe inyuma kuko mu nshingano EALA yashyizeho umukono n’iterambere ririmo.

Yibukije abagize iyi nteko ko bafite n’inshingano yo kurebera abaturage babatoye niba koko ibikorwa biri gushyirwamo imbaraga aribyo bikenewe mu gihe runaka. Yagize ati: “inteko zigomba kubaza abashinzwe gushyira mu bikorwa niba gahunda berekana arizo koko zibanze abaturage bakeneye”.

Abdulrahman Kinana yanibukije abagize EALA ko bagomba kubona uburemere bw’ihungabana ry’ubukungu bw’isi kuko byanatangiye kugira ingaruka ku bihugu bigize umuryango. Yatanze urugero ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, amafaranga agata agaciro, ibiribwa ku masoko bikazamura ibiciro, ndetse n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byagabanutse.

Kinana yanasabye abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba gushyira imbaraga nyinshi mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibiribwa kuko yumva ko ukwibohora nyako gutangirira mu kugira ubushobozi mu kwihaza mu biribwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka