Ingabo za EASF ziratangira kurwanya imitwe ya FDLR, RNC, Al Shabab mu mwaka utaha

Inama iteraniye mu Rwanda y‘abaministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu 10 bigize akarere k’Afurika y’uburasirazuba, izasoza yemeje ishyirwaho ry’umutwe witeguye gutabara mu bihugu bifite umutekano muke (EASF). U Rwanda narwo ngo rubonye amaboko yo kurwanya FDLR na RNC, nk’uko Ministeri y’ingabo yabitangaje.

Mu karere ndetse n’ahandi muri Afurika, ngo henshi hari ibibazo byihutirwa by’umutekano muke, ku buryo gushyiraho uwo mutwe bitagomba gutegereza mu mpera z’umwaka wa 2015 nk’uko Afurika yunze ubumwe (AU) ibiteganya, ahubwo muri Afurika y’uburasirazuba ngo bazashyiraho EASF mu mpera za 2014, nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa komite itegura izo ngabo (EASFCOM), Amb. Chanfi Issimail.

Ministiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, akaba ari nawe watorewe kuyobora inama y’abaministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu bizatanga abasirikare ba EASF, yijeje ko ubufatanye bw’ibihugu buzatuma imitwe ya Al Shabab, FDLR, RNC n’abandi, ngo bazatsindwa.

Ministiri w'Ingabo w'u Rwanda, Gen James Kabarebe (hagati) mu nama itegura umutwe w'ingabo uzajya utabara igihugu cyagize umutekano mucye mu karere k'Afurika y'Uburasirazuba.
Ministiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe (hagati) mu nama itegura umutwe w’ingabo uzajya utabara igihugu cyagize umutekano mucye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

“Turaza gufata iya mbere dufashe ibihugu byayogojwe n’amahoro make, bitewe n’imitwe y’iterabwoba nka Al Shabab iteza umutekano muke muri Uganda, muri Kenya na Somalia”, nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yatangarije abanyamakuru.

Ati: “Mboneyeho kuvuga ko FDLR, n’abo bafatanya RNC, abo mwumva mu bihugu by’i Burayi batekereza guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda; izi ni zimwe mu ngamba zafatiwe hamwe nk’ibihugu byose kugira ngo dukome mu nkokora abo bahungabanya umutekano w’ibihugu; abo twababwira ko akabo gashobotse”.

Mu nama yo gushyiraho EASF kandi, u Rwanda rwatorewe kuyobora uyu muryango muri uyu mwaka, aho Ministiri Gen James Kabarebe yasimbuye mugenzi we wa Kenya, Amb. Rachel Omamo ku mwanya w’ubuyobozi bw’inama y’abaministiri b’ingabo n’umutekano, akaba yanahawe kuyobora itsinda ry’impuguke ku rwego rw’abagaba bakuru b’ingabo.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba nawe yahawe kuyobora komite y’abagaba bakuru b’ingabo muri ibyo bihugu bizatanga ingabo za EASF.

Inama y’abaministiri b’ingabo n’umutekano b’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba iratanga imyanzuro ku ngamba na tekiniki bizakoreshwa, ndetse n’ahazava ibikoresho n’amafaranga bizakenerwa n’umutwe wa EASF. Gutegura no guha imyitozo ingabo byo ngo bigeze kure, nk’uko Umuyobozi wa EASFCOM yabitangaje.

Bamwe mu bitabiriye Inama iteraniye mu Rwanda y‘abaministiri b'ingabo n'umutekano mu bihugu 10 bigize akarere k'Afurika y'uburasirazuba.
Bamwe mu bitabiriye Inama iteraniye mu Rwanda y‘abaministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu 10 bigize akarere k’Afurika y’uburasirazuba.

Iyo nama ngo ibona ko ingabo z’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba zisanzwe n’ubundi zifite ubushobozi bwo kwitabara no gutabara ibindi bihugu, badategereje ingabo z’umuryango w’abibumbye; kuko ngo ari zo zirimo kugarukana amahoro mu bihugu byo muri Afurika n’ahandi.

EASF iterwa inkunga n’ibihugu by’inshuti birimo iby’u Burayi nka Denmark, byijeje gutanga inkunga mu bya tekiniki na bimwe mu bikoresho, nk’uko bitangazwa na Colonel Soren Knudsen ukorera ambasade y’icyo gihugu cya Denmark muri Kenya.

Ibihugu bya Afurika bizajya byohereza ingabo zabyo za EASF aho rukomeye, ni Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

Umugabane wa Afurika ugizwe n’uturere dutanu (amajyaruguru, uburengerazuba, amajyepfo, uburasirazuba n’agace ka Afurika yo hagati); aho buri karere karimo gutegura ingabo zo kujya zitabara aho rukomeye kugera mu mpera z’umwaka wa 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka