Ingabo za EAC zatangiye imyiteguro yo kurwanya iterabwoba i Bujumbura
Abantu 269 bakomoka mu bihugu bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC)
batangiye imyitozo ya gisirikari yo ku rwego rukomeye mu gihugu cy’u Burundi, aho ngo baziga uburyo bwo kurwanya iterabwoba n’imyivumbagatanyo, ubujura bukomeye no gushimuta abantu ku buryo bwa kijyambere.
Iyi myitozo yiswe "Ushirikiano Imara 2013" igamije guha abahanga mu kurinda umutekano mu bihugu bya EAC ubumenyi bukomeye mu kurinda umutekano no guhora biteguye kuwubungabunga ahavuka ikibazo hose mu bihugu bya EAC.
Iyi myitozo yatangiye kuwa gatanu tariki 18/10/2013, ikaba izabera mu nkambi za gisirikare z’ahitwa Muzinda mu majyepfo ya Bujumbura, ikaba kandi iri gukorwa mu gikorwa rusange gihuriweho n’ibihugu bya EAC ngo bifatanye kubungabunga umutekano wabyo nk’uko minisitiri w’ingabo z’u Burundi, Maj Gen Gaciyubwenge Pontien yabitangaje.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Jenerali Patrick Nyamnvumba cyavugiwemo amagambo yo gushishikariza ibihugu bya EAC gufatanyiriza hamwe bigahuza imbaraga ngo byicungire umutekano cyafunguwe na visi perezida wa kabiri w’u Burundi, nyakubahwa Gervais Rufyikiri.
Mu gutangiza iyi myitozo yiswe "Ushirikiano Imara 2013" habanje kwibuka abaturage bazize igitero cy’ubwicanyi ibyihebe bya Al-Shabaab byagabye ku gihugu cya Kenya mu kwezi gushize, aho abayobozi bafashe umunota wo kwibuka abahasize ubuzima.
Iyi myitozo ngo izibanda ku gukumira intambara zavuka zitunguranye, ibikorwa by’iterabwoba, ubujura bukorwa mu buryo bwa gihanga iki gihe, gushimuta no gucuruza abantu ndetse no kubungabunga umutekano muri rusange.
Visi perezida w’u Burundi yavuze ko ibihugu bya EAC bikwiye kuzirikana ko bihuje ukubaho no kuramuka, iterambere ry’abaturage babigize rikaba ritazasigana kuko amahoro n’iterambere rya buri kimwe cyose ari irya bose.
Umunyarwanda Ambasaderi Sezibera ushinzwe ubunyamabanga no kwihutisha guteza imbere gahunda za EAC yavuze ko umutekano wa buri gihugu mu bigize EAC ari uw’ibihugu byose, asaba ko ibihugu byakoresha ubushobozi bwabyo mu guteza imbere umutekano wa buri gihugu n’uw’abaturagee ba EAC bose.
Ambasaderi Sezibera yashimangiye ko EAC isanzwe ifite umutekano uhagije, ndetse ngo ikaba inafite uruhare mu kuwusakaza ahandi nko mu bihugu bya Somaliya, Darfur muri Sudani, Haiti n’ahandi hanyuranye ku isi. Ibi bihugu ndetse ngo bihurije imbaraga hamwe bishobora kubaka umutekano utajegajega muri EAC kuko ubushobozi bwo buhari.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Jenarali Patrick Nyamvumba yasuye Abanyarwanda 51 bari muri ayo mahugurwa, abasaba kwitwara neza bagahesha ishema igihugu cyabo kandi bagakomeza kugaragaza ishema n’ubutwari u Rwanda rwakomeje kugaragaza ahantu hanyuranye ku isi mu gucunga umutekano ku buryo bwa gihanga bwuje ubunyangamugayo n’ubutwari.
Abitabiriye iyi mwitozo ya gisirikari barimo abasirikari, abapolisi n’abasivili 269 bakomoka mu bihugu bya EAC (u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda) bakaba bari kuminuza ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba n’ubujura ndetse no kurwanya ibiza binyuranye.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo bikorwa nibyiza ariko dukosore : Muzinda ni mu majyaruguru ya Bujumbura si mumajyepfo
ibyo bikorwa nibyiza ariko dukosore : Muzinda ni mu majyaruguru ya Bujumbura si mumajyepfo
congs EAC!!mwatekereje neza cyanee,tugomba kubungabunga amahoro mu gace kacu ndetse tukambuka n;ahandi tubifitiye umutima,gukunda ibihugu byacu,ubuhanga ndetse n’ubuzobere.hagati aho UWITEKA ajye abajya imbere kuko aho atari ntacyo twakwishoboza,ariko ntacyo yatwima kuko icyo dushaka ni amahoro.
Ingabo za EAC nizo zigomba gucunga umutekano wo mu karere, ntihazagire abatwinjiramo, twese duharanire ubusugire bw’ibihugu byacu.
Dushimye ko mwatekereje ko mgera amahugurwa mu bijyanye no gusunga umutekano nyuma y’igitero cya Westgate Mall.
Icyo umuntu atabura kwibaza n’ubushobozi duhereye kubyagaragye muri Kenya, aho abanytu bensho bafite imbunda nini ndetse na basitora. Mu bihe nkabiriya nta bwo buri wese yaza yivanga ngo aje gutabara atnazwi aho aturuka. Mu gisirikare hagomba agatsinda k’abantu bahawe imyitozo yo mu rego rwo hejuru aribyo abanti ( Les comandos d’elites), abantu bake ariko bafite itumanaho rigezweho ndetse n’ibindi bikoresho bigezwe.
Byagaragaye abatabaye muri kenya bari benshi ariko badafofite ndeste na organisation aho isasu ryavugaga ukabona abafirikari barirutse.
Twizye ko ushilikiano imara 2013 uzabasingira byinshi!!