Inama ya EALA igiye kubera mu Rwanda izafata ingamba zikomeye zirebana n’amahame ya EAC

Kuva tariki 12-26/04/2013, abagize Inteko ishinga amategeko y’ibibihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), bazaba bari kumwe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho bagiye gufata ingamba zatuma amahame y’umuryango wa EAC ashyirwa mu bikorwa byihuse.

EALA yatumiye mu Rwanda Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, kugirango abasobanurire imiterere y’umuryango muri iki gihe, ndetse na ba Ministiri bashinzwe EAC mu bihugu byose, bakazaba basobanura aho bageze bakuraho imbogamizi zatuma hatabaho imigendekere myiza y’amahame agenga umuryango.

Mu bigomba kubazwa ba Ministiri batanu bashinzwe EAC bazitabira ibiganiro mu Nteko, harimo ishyirwaho ry’ubugenzuzi bw’ibicuruzwa rimwe gusa ku mupaka w’ibihugu bibiri biri mu muryango, ndetse n’inzitizi zidashingiye ku mahoro zakunze kubangamira ubwikorezi bwihuse kandi buhendutse bw’ibicuruzwa biza mu bihugu bigize umuryango.

Iyi mbogamizi yo gutinda mu nzira kw’ibicuruzwa ngo irabashishikaje cyane nk’uko Perezida w’Inteko ya EAC, Margaret Nantongo Zziwa, yabwiye abanyamakuru mu kiganiro abagize EALA bagiranye nabo kuri uyu wa gatatu tariki 10/04/2013.

Yagize ati: “Mu by’ukuri inzitizi zidashingiye ku mahoro zirahari, cyane cyane iminzani myinshi, imihanda mibi, za bariyeri, n’izindi; ariko ntabwo EALA yicaye kuko hari zimwe muzo bamaze gukuraho kubera ubuvugizi twagiye dukora, kandi izo nzitizi zimaze kugabanuka mu buryo bugaragara.”

Perezida w'Inteko ishinga amategeko y'umuryango w'Afurika y'uburasirazuba (EALA), Margaret Nantongo Zziwa.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), Margaret Nantongo Zziwa.

Margaret Nantongo yavuze ko bagomba no gusubiza amaso inyuma, bagasuzuma iyubahirizwa ry’akarere kamwe ka gasutamo n’isoko rusange rigena urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, aho ishyirwaho ry’indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage ngo biri mu bibashishikaje.

Abadepite bo muri EAC bazemeza bidasubirwaho ko amasezerano y’ishyirwaho ry’ifaranga rimwe mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba, agomba gusinywa n’abakuru b’ibihugu biwugize tariki 30/11/2013, nk’uko Umukuru wa EALA yabitangaje.

Bamwe mu bagize EALA baje kare kugirango bifatanye n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bateganya gusura inzibutso za Rebero na Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho bazitabira ibiganiro bibasobanurira amateka n’ububi bya Jenoside, kandi ngo bakazanatera ibiti.

Biteganijwe ko bazanasura uduce dutandukanye two mu gihugu harimo sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga, uruganda rukora ifu y’imyumbati rwa Kinazi, agace kazashyirwamo inganda (Kigali special economic zone), hamwe n’uruganda rukora amakaro ruri i Nyagatare.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka