Imyitozo ihuje Ingabo zo muri Afurika y’Uburasirazuba ibera muri Uganda yatangiye
Imyitozo yiswe ‘Mashariki Salam 2013” ihuje abasirikare, abapolisi n’abasivili barenga 1200 baturutse mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba yatangiye tariki 19/05/2013 mu kigo cya gisirikare cya Jinja, mu gihugu cya Uganda.
Muri iyi myitozo igamije kugira Afurika y’Uburasirasirazuba irangwamo amahoro, u Rwanda ruhagarariwe n’umutwe ugizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 206.
Mu gihe yafunguraga ku mugaragaro iyi myitozo, Minisitiri w’Ingabo za Uganda, Dr Crispus Kiyonga yavuze ko mu gushyiraho umutwe w’Ingabo z’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba hasabwa ibintu bitatu by’ingenzi aribyo ubushake bwa politiki, gushyira hamwe abasirikare n’ubushobozi bw’amafaranga.

Ibi bikaba ari magirirane kugirango umutwe w’Ingabo wifuzwa uzabashe kubaho, ari nabyo byafasha mu guha umutekano n’ubusugire abaturage ba Afurika nkuko Minisitiri w’Ingabo za Uganda yabitangaje.
Dr Crispus Kiyonga yavuze ko abantu bakwiye kuzirikana ko nta mutekano uhari nta n’iterambere ryagerwaho.
Umuyobozi mukuru w’urwego ruhuza ibikorwa by’Ishyirwaho ry’Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Uburasirazuba, Maj Gen Cyrille Ndayirukiye, yavuze ko uyu mutwe ari urwego rwashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe gushimangira amahoro n’umutekano.
Yasobanuye ko iyi myitozo ibera Jinja ari uburyo bwo kureba aho ingabo zigeze mu kwitegura gukorana mu mutwe umwe uzatangira akazi kawo mu mwaka wa 2015.

Ambasaderi Nancy Kirui, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, mu gihugu cya Kenya yavuze ko imyitozo Mashariki Salam 2013 ari indi ntambwe itewe mu rugendo rwo kubaka Umutwe w’Ingabo zihuriweho z’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Abitabiriye iyi myitozo izarangira tariki 25/05/2013 baturutse mu bihugu 10 aribyo Burundi, Comore, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Igikorwa nk’iki kirakwiye kuruta uko twazongera kwiringira, Igabo za Roni akenshi ziza zifite missions 2, cyangwa nyinshi mpamya ko ari kubw’inyungu zabo kuruta uko zaba inyungu z’abo zigiye gushakira amahoro.
IZi ngabo na police , twizeye ko zizagera kuri byinshi mu bijyanye n’umutekano. Imana izabagende imbere mu myitozo yanyu no mu gikorwa nyirizina kizabajyana .