Impuguke mu bya gisirikare ziriga ibijyanye no guhangana n’ibiza

Impuguke mu bya gisirikari zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirasuzuma ibijyanye n’amahugurwa y’abasirikari mu guhangana n’ibiza, ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi muri aka karere.

Mu bihungabanya umutekano muri aka karere harimo ba rushimusi mu nyanja ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa cyane cyane n’umutwe wa Al Shabab.

Uyoboye iyi nama y’impuguke mu bya gisirikari muri EAC yatangiye tariki 13/02/2012 i Kigali, Brigadier Murgor Francis, yemeje ko ibikorwa bya Al Shabab bimaze gushegeshwa n’ibitero by’ingabo z’Afrika ndetse n’iby’ingabo za Kenya, n’ubwo uwo mutwe uherutse gutangaza ko wifatanyije n’umutwe w’Al Quaida.

Umwaka ushize habaye imyitozo yabereye mu karere ka Musanze ifatirwamo imyanzuro ikomeye irimo kongerera amahugurwa abasirikare bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba mu gukumira ibiza, iterabwoba na ba rushimusi mu nyanja.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka