Imijyi mito 15 yo mu bihugu bigize EAC igiye guhabwa amazi meza

Inama yaberaga mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yiga ku kibazo cy’ibura ry’amazi mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, yasojwe yemeje kuyageza mu mijyi mito y’ibyo bihugu.

Iyo nama y’iminsi y’iminsi yasojwe tariki kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012, yari yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 65 barimo abayobozi b’uturere 15 baturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, Tanzaniya n’u Rwanda rurimo.

Abari muri iyi nama bize uko amazi meza yarushaho kugezwa mu mijyi mito itandukanye yo mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hifashishijwe isoko y’ikiyaga cya Victoria.

Ikindi cyaganiriwe muri iyo nama ni uburyo bwo gufata neza ibishingwe byabyazwa umusaruro, aho guteza imbogamizi ku mibereho y’abatuye iyo mijyi mito yo muri ibyo bihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda hatoranyijwe uturere twa Nyanza, Nyagatare na Kayonza dusanzwe tuziho kugira ibibazo by’amazi meza ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu.

Usibye utwo turere tw’u Rwanda tuvugwaho kugira ikibazo cy’amazi macye, buri gihugu cyari muri iyo nama cyagaragaje uburyo ikibazo cy’amazi gihangayikishije mu mijyi mito kigiye kimeze kikanagirwa n’inama z’uburyo bashobora kwivana muri icyo kibazo.

Nk’uko abari muri iyi nama bahagarariye uturere twabo babigaragaje, ikiyaga cya Victoriya kizifashishwa mu gukemura ibyo bibazo byose bishingiye ku mazi meza yabaye ingume akaba atakibineka ku bwinshi.

Fred Daniel Nzasabimana, umukozi muri Minisiteri ishinzwe umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba, avugana n’itangazamakuru, yavuze ko uwo mushinga uzatanga amazi muri iyo mijyi n’imyanda iharangwa ikabyazwa umusaruro.

Ati: “Uyu mushinga ntuzita ku mazi gusa ahubwo uzanita ku bikorwa byo gutunganya imyanda bityo ishobore kubyazwa umusaruro”.

Abari muri iyi nama bo mu Rwanda, bavuze ko bigiye ku bindi bihugu bari kumw, uburyo bashobora gukemura ibibazo by’amazi bikunze kuboneka mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mushinga uzashorwamo miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika, aho biteganwa ko mu 2016 uzaba waramaze kugera ku ntego zawo amazi akaba yarageze mu turere twavuzwemo ibura ry’amazi ya hato na hato.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka