Igiswayile kigiye kuba ururimi rw’ubucuruzi ruzigishwa abaturage ba EAC bose

Abadepite bahagarariye ibihugu by’u Burundi, Kenya, u Rwanda, Uganda na Tanzaniya bamaze gusaba ko Leta z’ibyo bihugu zategura uko ururimi rw’Igiswayile rwatezwa imbere kandi rukigishwa abaturage bose rukazakoreshwa nk’ururimi rw’ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Ibi abadepite 25 bahagarariye ibi bihugu mu nteko ishinga amategeko ya EAC babishimangiye mu nteko yabo isanzwe barimo i Bujumbura mu Burundi, aho basabye ko abaminisitiri bashinzwe guteza imbere EAC muri buri gihugu bategura uburyo bunoze bwo kwigisha abaturage ba EAC bose Igiswayile kandi hagashyirwaho ingamba zo kugiteza imbere kuko ngo aribwo abaturage ba EAC baziyumva nk’abahuriye mu muryango umwe koko w’abahuje inyungu.

Icyi cyemezo ngo gishyizwe mu bikorwa cyazaba gishimangira kurushaho ubufatanye n’urukundo abatuye EAC bakwiye kwiyumvamo no kugirana ngo bityo bazabe koko umuryango umwe ufatanya kugera ku iterambere rirambye.

Aba badepite basabye ko abaturage bakoroherezwa kwiga Igiswayile kandi urwo rurimi rukazakoreshwa ku isoko ry’umurimo, igihe abatuye ibi bihugu bazaba bava aho basanzwe batuye bajya gushaka akazi muri kimwe mu bihugu by’u Burundi, Kenya, u Rwanda, Uganda cyangwa Tanzaniya.

Abadepite bari muri iyo nteko i Bujumbura kandi bagaragaje ko ngo ibi byaba bishyigikiwe n’ingingo ya 131 mu ngingo shingiro EAC igenderaho yo gushyira imbere inyungu z’abaturage no kwimakaza ubuvandimwe mu batuye EAC.

Perezida wa Burundi, Pierre Nkurunziza, afungura inama ya EALA iteraniye i Burundi kuva tariki 22/10/2013.
Perezida wa Burundi, Pierre Nkurunziza, afungura inama ya EALA iteraniye i Burundi kuva tariki 22/10/2013.

Inteko inshinga amategeko ya EAC bita EALA, East Africa Legislative Assembly, iravuga ko ibikorwa muri EAC na buri gihugu bikwiye kuba bigamije inyungu z’abaturage ba EAC bose kandi ngo inzego z’ubuyobozi zose zikihatira guteganyiriza abaturage amasomo, ibikoresho n’ubumenyi bijyanye n’isoko.

Tanzaniya yasabwe kuzatanga umusanzu mu kwigisha abatuye EAC Igiswayile

Depite Mike Sebalu uhagarariye Uganda muri EALA yasabye ko abakuriye ibihugu bya EAC bakwiye gukomeza kunoza iyo gahunda, anasaba ndetse ko igihugu cya Tanzaniya cyafasha abaturage ba Uganda kumenya Igiswayile neza.

Muri iyo nteko rusange ya EALA, depite Sebalu yagize ati “Ba nyakubahwa mukuru w’inteko [ya EALA], ntako byaba bisa Tanzaniya itangiye kohereza abarimu bagatangira kwigisha abaturage ba Uganda igiswayile bakazagera n’ahandi.”

Undi mudepite witwa Shem Bageine nawe ukomoka muri Uganda yavuze ko yizeye ko mu minsi ya vuba Igiswayile cyazatangira kwigishwa mu mashuri ya Uganda, hagamijwe ko urwo rurimi rwasakara rukanamenyakana mu bihugu bya EAC.

Umuryango wa EAC utuwe n’abaturage basaga miliyoni 120. Intego y’uyu muryango ngo ni ukuzaba umuryango w’ubukungu ukomeye, aho abawutuye bazaba babasha gutemberana, gucuruzanya no guhahirana byuzuye nya mbogamizi n’imwe mu mayira, bakajya bagenda nta gitangira.

Ibyo EAC ishaka ngo ni uko abaturage bayo nabo bazajya bagenderana, bakiga, bagahabwa akazi, bakanafatwa kimwe bose muri buri gihugu.

Aba badepite ba EALA baravuga ibi ariko mu gihe ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi bimaze iminsi bivuga ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bari gukora imishinga imwe n’imwe yitirirwa EAC yose kandi u Burundi na Tanzaniya bitayitumiwemo.

Ururimi rw’Igiswayile rusanzwe rukoreshwa cyane mu bihugu bya Kenya na Tanzaniya, n’ubwo mu mijyi hafi ya yose yo mu bindi bihugu bigize EAC uhasanga benshi barukoresha. Ni ururimi rufatwa na benshi nk’ururimi rwabera koko ubucuruzi, dore ko n’abarukoresha benshi ari abacuruzi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka