Ibyo wamenya ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na RDC
Kuri uyu 4 Ukuboza 2025, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hategerejwe umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amasezerano azasinywa ni ay’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi akaba akurikira ayasinywe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi kuwa 27 Kamena 2025.
Ashimangira imbaraga za dipolomasi zigamije kugarura amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari no gukemura ibibazo by’umutekano muke mu buryo burambye mu kurandura impamvu shingiro z’intambara.
Amasezerano ategerejwe, azibanda ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo amahoro n’umutekano, guhagarika burundu imirwano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, M23, CODECO na ADF.
Hari kandi no gushyiraho uburyo bwo gusangira amakuru y’ubutasi no kugenzura imbibi (Joint Intelligence and Border Security Mechanism), ubufatanye mu bukungu n’iterambere, gushyiraho gahunda ihuriweho y’imishinga y’amashanyarazi ndetse n’imihanda n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC.
Muri aya masezerano harimo no kongera ibikorwa byambukiranya imipaka, ndetse n’itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga, ubwiyunge n’ubutabera no gutegura uburyo bwo gufasha impunzi gutaha ku bushake, kubaka icyizere hagati y’abaturage b’ibihugu byombi no gukumira urwango rufitanye isano n’imvugo z’amacakubiri.
Perezida Kagame na Tshisekedi imbonankubone
Aya masezerano, azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Antoine Félix Tshisekedi, imbere ya Perezida Donald Trump wa Amerika.
Ni umuhango uzitabirwa na Perezida Dr. William Ruto wa Kenya, akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri iki gihe.
Hazaba hari n’uhagarariye igihugu cya Qatar, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we ategerejwe I Washington.
Intambwe iterwa kuri uyu wa Kane yitezweho kubakira ku masezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi muri Kamena 2025 ndetse n’andi y’ubukungu yasinywe mu Kwezi gushize.
Amerika ivuga ko aya masezerano azafasha akarere k’ibiyaga bigari kugira amahoro n’iterambere rirambye, binyuze mu bufatanye mu rwego rw’ubukungu.
Mu biteganywa, U Rwanda na RDC bizifatanya mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, guteza imbere ubucuruzi n’urwego rw’ubuzima no kurinda za pariki.
Inyuma y’ibyo byose, ikigamijwe ni ukugarura icyizere hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|