Ibihugu byo mu karere birakangurirwa gusobanukirwa n’ibyiza byo kwihuriza hamwe

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) arahamagarira ibihugu bigize uwo muryango kurushaho gusobanukirwa ibyiza byo kwishyira hamwe kugira ngo aka karere kabashe kugira umwanya wibanze mu bucuruzi mpuzamahanga.

Ambasaderi Dr Richard Sezibera yabitangaje tariki 14/02/2012, ubwo yatangizaga inama y’iminsi 4 yiga ku mishyikirano mu by’ubukungu hagati y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, iri kubera muri Tanzania.

Umunyamabanga mukuru wa EAC yavuze ko imishyikirano ikorwa mu rwego rw’ubukungu hagati y’uwo muryango n’imiryango mpuzamahanga igomba gushyira imbere inyungu z’abaturage bose b’aka karere.

Yongeraho ko ubucuruzi bw’akarere bukwiye kurushaho kwaguka no gukurikiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo akarere kagere ku iterambere rirambye nk’uko tubikesha ORINFOR.

Dr Sezibera yibukije ko kwishyira hamwe bizarushaho kwagura isoko ry’ibicuruzwa bikanakurura abashoramari benshi bazatuma haboneka imirimo ihagije ku baturage b’aka akarere.

Iyi nama iteraniyemo bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya EAC, abanyamabanga muri za minisiteri zishinzwe ubucuruzi mu bihugu bitanu bigize EAC n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka