Ibihugu bya EAC bigiye kohererezanya abanyabyaha no gutabarana aho buri kimwe cyatewe

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), birategura gushyira mu bikorwa amazeserano yasinywe n’aba Perezida mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, agamije gufata no guhererekanya abanyabyaha ba buri gihugu, ndetse no gutabara kimwe muri ibyo bihugu mu gihe cyaba cyatewe.

Amatsinda y’abashinzwe gucunga umutekano yo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’epfo ateraniye i Kigali mu nama izamara iminsi itanu, mu rwego rwo kwiga uburyo buzakoreshwa mu gutabarana no gucungirana umutekano.

“Haramutse hagize igikomye ku Rwanda, ubwo cyaba gikomye kuri Uganda, cyaba gikomye kuri Kenya; ni ku bw’iyo mpamvu ibyo bihugu nabyo byahita bitabara byihuse”, nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko hazanaganirwa ku ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo wambariye gutabara.

Abakuru b'inzego zishinzwe Ingabo n'umutekano mu Rwanda, batangije inama yiga ku gutabarana kw'ibihugu bya EAC.
Abakuru b’inzego zishinzwe Ingabo n’umutekano mu Rwanda, batangije inama yiga ku gutabarana kw’ibihugu bya EAC.

Mu rwego rw’umutekano, Brig Gen Nzabamwita yasoba
nuye ko haramutse hagize inkozi z’ibibi ziva muri kimwe muri ibi bihugu, “nk’aba ba Lt Mutabazi bo muri FDLR batera gerenade bakajya mu Bugande, bafatwa amahanga agasakuza”, icyo gihe ngo bazaba basa nk’abari ku butaka bw’u Rwanda, bakazajya bahita boherezwa mu gihugu bakomokamo.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yasabye abaje bahagarariye ibihugu byabo gukorera hamwe, bakarwanya imitwe ya FDLR, LRA, ADF Nalu, Al Shabab n’abandi bose ngo bafatanya nabo.

Iyi nama yo mu rwego rw’amahoro n’umutekano, ngo igamije kurinda umuhora w’amajyaruguru unyuzwamo ibicuruzwa biza mu bihugu bya EAC, byinjiriye ku cyambu cya Mombasa. U Burundi na Sudani y’epfo nabyo byitabiriye iyi nama kuko ngo byari byabisabye; nk’uko Brig Gen Nzabamwita yabisobanuye.

Intumwa z'abahagarariye ibihugu bitabiriye inama.
Intumwa z’abahagarariye ibihugu bitabiriye inama.

Umuvugizi w’Ingabo yavuze ko biri mu nyungu n’ubushake bw’igihugu cya Tanzania, mu gushyira umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye agamije gutabara igihugu cyatewe no gucungirana umutekano.

Ngo hazabaho inama mu matsinda y’ingabo (ukwayo), abapolisi, inama y’abakuru b’ingabo, iy’abakuru ba polisi, inama y’abayobozi b’inzego z’iperereza, abagize inzego z’abacungagereza ndetse n’abashinzwe abinjira n’abasohoka; zose zikazasozwa n’inama y’abaministiri b’ingabo n’umutekano, akaba ngo ari bo bazageza iyo myanzuro ku bakuru b’ibihugu.

Amadarapo y'ibihugu byitabiriye inama.
Amadarapo y’ibihugu byitabiriye inama.

Kugirango amasezerano atangire kubahirizwa, ngo ni uko yakwemezwa n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu; aho ngo nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaministiri, ayo masezerano ngo yamaze kugera mu nteko ishinga amateko ku buryo ngo bitarenze amezi abiri, azaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka