Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byiyemeje ubufatanye mu mutekano

Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari bahuriye mu nama idasanzwe, yaberaga i Arusha muri Tanzania, bemeranyije kugira ubufatanye no gutabarana mu gihe hari igihugu gisagaririwe n’ikindi kitari muri uwo muryango.

Muri iyi nama yari ibaye ku nshuro ya 10, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/04/2012, abakuru b’ibihugu basabye abaminisitiri bashinzwe umuryango wa EAC gukurikirana no gukura inzitizi z’ubucuruzi n’imisoro yishyuzwa mu nzira.

Bemeje ko imisoro izajya itangwa rimwe ubundi ibicuruzwa bigatambuka mu bihugu ntakibazo kugeza igeze aho igomba kugera, kuko bisanzwe bitinza ibicuruzwa kandi uyu muryango ugomba kwita k’ubuhahirane, kandi icyo kibazo kikaba cyakemutse mu mpera za Gicurasi 2012.

Kubirebana n’umutekano, abayobozi b’ibihugu basanze hakwiye ibiganiro hagati y’ibihugu bya Sudani y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru birebana ayingwe, aho gushyira imbere intambara.

Ifoto y’urwibutso.

Aba bayobozi banashimye uruhare rw’ibihugu bigize EAC mu guhosha amakimbirane arangwa hagati y’ibyo bihugu byegereye umuryango.

Naho kukibazo cya Somalia, bashima uburyo ibihugu bya EAC bigira uruhare mu kugarukana umutekano muri icyo gihugu binyuze mu ngabo za AMISOM, ziri gufasha Leta iriho muri Somalia kugarukana amahoro.

Basabye iyo Leta gukoresha ayo mahirwe y’ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bakagarura amahoro abaturage ba Somalia bamaze igihe kinini mu ntambara.

Ku kibazo cyo kwinjira mu muryango wa EAC kwa Sudani y’amajyepfo abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC basanze bagomba kohereza itsinda muri icyo gihugu, kureba ko cyujuje ibisabwa kugira ngo kibe umunyamuryango.

Raporo ikazatangwa mu nama y’abayobozi b’ibihugu iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

Abakuru b’ibihugu hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano aho ibihugu bizafatanya kurwanya abahungabanya umutekano w’aka karere.

Abakuru b’ibihugu bemeje ishyirwaho ry’abanyamabanga bakuru bungirije b’umuryango wa afurika y’i burasirazuba barimo Jean Claude Nsengiyumva wo mu Burundi hamwe na Jesca Eriyo ukomoka muri Uganda.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Mwai Kibaki wa Kenya wari uyiyoboye, Perezida Paul Kagame, Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Thérence Sinunguruza Vice Perezida wa mbere w’u Burundi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka