Ibihugu bigize EAC birasabwa guta muri yombi abakoze Jenoside

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, arahamagarira ibihugu byose bigize uyu muryango guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakibyihishemo kugira ngo bashyikirizwe inkiko.

Ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda barenga 1000 baba muri Tanzaniya mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Sezibera yagize ati “Ndasaba ibihugu bigize umuryango kudakomeza guca ku ruhande, maze bagashyikiriza abakoze Jenoside ubutabera”.

Umunyamabanga mukuru wa EAC yanasabye Afurika yose ndetse n’isi muri rusange kwita ku barokotse kuko uretse no kuba barahungabanyijwe n’ibyo banyuzemo, banakeneye ubufasha bwo kubaho mu buzima busanzwe.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba yanibukije ko Jenoside ari icyaha cyibasira ikiremwa muntu, asaba ko buri wese yakoresha imbaraga ze zose mu kukirwanya; nk’uko bitangazwa na IPP Media.

Dr Sezibera yanaboneyeho gushimira umuryango w’abibumbye, kuba waremeye ko u Rwanda ruburanisha imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri ubu ruri gufunga imiryango.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka