Ibicuruzwa bifite ibyangombwa bya EAC nibyo bidasora ku mipaka gusa

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda, buributsa ko ibicuruzwa biherekejwe n’ibyangombwa byemeza ko byakorewe muri uyu muryango, ari byo byonyine byemerewe kwinjira mu bihugu bigize uyu muryango bitishyuye imisoro.

Ibi bubitangaje mu gihe benshi mu Banyarwanda kimwe n’abandi batuye mu bihugu bigize uyu muryango, bavuga ko batarasobanukirwa akamaro uyu muryango waba ufitiye abaturage bo hasi.

Hari n’abemeza ko ari umuryango w’abantu bajijutse gusa ariko abaturage bo hasi ntibagerweho n’ibyo byiza. Ariko siko Minisitiri uhagarariye inyungu z’uyu muryango mu Rwanda, Mukaluriza abibona kuko asanga ibijyanye n’ubucuruzi mu karere byarateye imbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012, yatanze zimwe mu ngero zigaragaza ingufu zishyirwa mu bucuruzi, nko guhuza za gasutamo no gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa by’aka karere.

Yagize ati: “Aha bikwiye kumvikana ko ibihahwa bifite inkomoko byujuje ibyangombwa bigaragaza ko bikomoka mu bihugu bya EAC, iyo biherekejwe n’icyemezo cy’inkomoko biva mu gihugu bikinjira mu kindi bitishyuye amahoro ya gasutamo. Icyo gice twakigezeho”.

Muri iki kiganiro cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’ibikorwa iyi Minisiteri itegura mu cyumweru cyahariwe EAC, Minisitiri Mukaruliza yavuze ko hari ahasabwa ubushishozi no kubanza abanyamuryango bakumva kimwe.

Urugero yatanze ni ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe kimwe n’ibindi bicuruzwa nka za Kanyanga usanga zemewe mu bihugu by’ibituranyi ariko mu Rwanda zifatwa nk’ibiyobyabwenge. Ndetse n’amwe mu mategeko aca intege abanyamahanga mu gihe mu Rwanda yorohejwe.

Muri iki cyumweru kizatangira tariki 27/10 kugeza 03/11/2012, hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye byo gukomeza gukangurira abaturage ibyiza by’uyu muryango no kubasaba kubigiramo uruhare.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagira ngo mbabaze ku bijyanye ni imodoka za main gauche ; ko ari zo zikoreshwa mu bihugu nka kenya na uganda . Zemerewe kwinjira mu rwanda?

joseph yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka