Hon. Margaret Nantongo Zziwa yatorewe kuyobora EALA

Hon. Margaret Nantongo Zziwa niwe watorewe kuyobora Inteko shingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) mu matora yabaye tariki 05/06/2012. Abaye umugore wa mbere uyoboye EALA.

Nantongo Zziwa ukomoka muri Uganda yatsinze Dora Byamukama nawe ukomoka muri Uganda mu kiciro cya kabiri kuko mbere nta wari wagejeje ku majwi 30. Mu kiciro cya kabiri Nantongo Zziwa yagize amajwi 33 naho Byamukama agira amajwi 12.

Mbere yo gutora abiyamamarije kuyobora EALA bahawe iminota itanu yo gutangaza gahunda bafite. Hon. Margaret Nantongo Zziwa afite igiciro 3 cya Kaminuza (Msc Degree) muri Applied Social Research ndetse na M.A Degree muri Gender and Women Studies, akaba ari no kwitegura kubona impanyabushobozi y’ikirenga (Ph.D) muri Kaminuza yo mu Bwongereza.

Margaret Zziwa yari ashyigikiwe na Kenya, Tanzaniya n’u Burundi mu gihe Byamukama yari ashyigikiwe na bamwe mu badepite bahagarariye u Rwanda n’abahagarariye Uganda.

Kuva EALA yajyaho muri 2002, yayobowe na Abdulrahman Kinana wo muri Tanzania kuva 2002 kugeza 2007 asimburwa na Abdirahin Haithar Abdi wo muri Kenya.

Aya matora kandi yari yitabiriwe na bamwe mu batorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ya EALA: Patricia Hajabakiga, Acqueline Muhongayire, Christophe Bazivamo, Abdul Karim Harelimana, Pierre Celestin Rwigema, Odette Nyiramirimo, Straton Ndikuryayo, Valerie Nyirahabineza na James Ndahiro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka