Harigwa uburyo bwo koroshya ingendo z’abakoresha umuhora wa ruguru

Abaministiri baturutse mu bihugu bitanu bihuriye ku muhora w’amajyarugu bateraniye i Kigali biga uburyo bwo gushyira mu bikorwa koroshya urujya n’uruza rw’abakozi, imari na serivisi hakoreshwa indangamuntu nk’uruhushya rw’inzira.

Aya mabwiriza agamije no gushyiraho umupaka umwe ku bantu bambukiranya imipaka yo muri aka karere, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 28/5/2014 na Monique Mukaluriza, umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu muri iyi mishinga.

Yagize ati “Abaturage barakibaza cyane cyane niba ikarita y’indangamuntu ariyo bazajya bakoresha bakava mu Rwanda bakajya Uganda cyangwa bakajya Kenya! Hari abatekereza ko hazatangwa indi karita ariko nta yindi izatangwa.

Ikindi cyari cyasabwe n’abakuru b’ibihugu bemeje ko mu rwego rwo kugira ngo tworohereze abaturage bambukiranya ibi bihugu ni uko hashyirwaho umupaka umwe. Kuva ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa gatandatu abaturage bazajya bakoresha umupaka umwe.”

Monique Mukaluriza ufite mu nshingano ze umushinga w'indangamuntu imwe.
Monique Mukaluriza ufite mu nshingano ze umushinga w’indangamuntu imwe.

Gukoresha umupaka umwe bivuze ko urugero umuntu uvuye mu Rwanda ajya Uganda azajya agera ku mupaka akahasanga umukozi wok u ruhande rw’u Rwanda n’uwo ku ruhande rwa Uganda kuburyo ahava ahawe ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu Rwanda no kwinjira muri Uganda abiherewe ahantu hamwe.

Aya mabwiriza yatanzwe n’abakuru b’ibihugu mu nama yabereye i Nairobi mu ntangiro z’ukwezi dusoza.

Mukaruliza yanagarutse kandi ku kibazo cy’umutekano mucye wugarije ibihugu bya Sudani y’Epfo na Kenya, nabyo biri muri iri huriro, avuga ko bishobora kudindiza iterambere ry’imwe mu mishinga bahuriyeho cyane cyane iy’ubukerarugendo.

Byitezwe ko aya mabwiriza yatanzwe muri iyo nama azaba yashyizwe mu bikorwa mbere y’uko bongera guhurira i Kigali izaba mu kwezi gutaha kwa gatandatu.

Umuhora wa ruguru (northern corridor) ni inzira inyuzwamo ibicuruzwa bivuye ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ikagera mu bihugu bya Uganda, Sudani y’Epfo, Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka