Hakenewe miliyali 80 z’amadolari ngo ubuhahirane hagati y’ ibihugu bigize EAC butungane

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, aratangaza ko uyu muryango ukeneye miliyari 80 z’amadolari y’Amerika yo gushora mu mishinga ihuza ibihugu 5 bigize uyu muryango. mubyo iyi mishinga igamije harimo kworoshya ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Dr. Sezibera yabivuze ubwo yakiraga uwungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, akaba yaranasobanuye ko aya madolari yose ataboneka mu bacuruzi bwo mu karere gusa. Avuga ko ariyo mpamvu uyu muryango ukomeje gukorana n’abashoramari b’Abashinwa kugira ngo bakorane bityo babyaze umusaruro iki gihe cyiza cyo gushora imari mu karere.

Ikinyamakuru Business Week dukesha iyi nkuru kivuga ko Jiang Yao Ping, wungirije minisitiri w’ubucuruzi w’u Bushinwa, yavuze ko igihugu cye nacyo gifite ubushake muri iki gikorwa. Aho guverinoma y’ubushinwa ikomeje gushishikariza abikorera gushora imari muri ibi bihugu mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu iterambere ry’ibikorwa remezo.

Aba bayobozi bombi banaganiriye ku bijyanye no gushora imari mu by’ingufu, kuvugurura inyubako za minisiteri zishinzwe umuryango mu bihugu biwugize, kubaka za gare ku ma modoka akora ingendo ndende mu bihugu byo mu muryango n’ ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka