Gukoresha ifaranga rimwe muri EAC biracyafite imbogamizi

Abaminisitiri b’imari hamwe n’aba Guverineri ba za banki nkuru z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu kwezi kwa kane, bazahurira mu mwiherero wo kunoza ibirebana na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe muri uwo muryango.

Iki cyemezo cyemejwe mu nama yari ihuriwemo n’impuguke z’ibihugu yigaga ku guhuza urwego rw’imari ku bihugu bigize EAC yashojwe tariki 28/02/2012 i Arusha muri Tanzaniya.

Gukoresha ifaranga rimwe muri EAC byari biteganyijwe gushyirwa mu bikorwa muri 2012, ariko birasa nk’aho bitazagerwaho muri uyu mwaka kuko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo ibihugu n’ifaranga n’ubukungu by’ibihugu bimwe na bimwe bitazahungabana.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, John Rwangombwa, atangaza ko inzira ikiri ndende kugira ngo ibihugu bigize EAC bibashe gukoresha ifaranga rimwe kuko bisaba guhuza uko ingengo y’imari ikorwa, imicungire y’imari no guhuza imicungire y’imari muri rusange ndetse n’iy’izamuka ry’ibiciro.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko abaturage bagera kuri miliyoni 25 batagira uruhare mu bikorwa by’imari muri aka karere ari imboganizi kuri iyo gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe hakiyongeraho no kudakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera, akomeje gusaba ibihugu bigize uyu muryango gukora ibishoboka kugira ngo gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe igerweho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka