GS Mater Dei yatsinze GS Notre Dame de Lourde mu biganiro mpaka ku mikorere ya EAC

Mu biganiro mpaka ku mikorere y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byahuje amwe mu mashuli y’icyitegererezo yo mu Ntara y’Amajyepfo, GS Mater Dei yo mu karere ka Nyanza yatsinze GS Notre Dame de Lourde yo mu karere ka Ruhango.

Ibyo biganiro mpaka byabaye tariki 22/08/2013 i Nyanza ku cyicaro cy’ishuli rya Mater Dei byari bifite insanganyamatsiko igira iti : «Without The integration of Rwanda into EAC, we can not achieve the vision 2020» ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuga ko hatabayeho kwinjira k’u Rwanda muri EAC icyerekezo 2020 kidashobora kugerwaho.

Uyu munyeshuli wa GS Mater Dei yavugaga mu cyongereza ashyigikira igitekerezo cye.
Uyu munyeshuli wa GS Mater Dei yavugaga mu cyongereza ashyigikira igitekerezo cye.

Abanyeshuli baturutse muri G.S Notre Dame de Lourde bari bashyigikiye iki gitekerezo mu gihe abanyeshuli ba G.S Mater Dei bacyamaganiraga kure bavuga ko babibona ukundi. Izi mpaka zabaye mu mwuka mwiza kuko icyari kigenderewe ari ukumvikanisha imikorere y’umuryango wa EAC igihugu cy’u Rwanda kibereye umunyamuryango.

Nubwo abanyeshuli ba GS Mater Dei bari muri ibi biganiro mpaka basaga nk’abigiza nkana byarangiye aribo batsinze bagenzi babo bari bashyigikiye ko kwinjira k’ u Rwanda muri EAC aribyo biruhesha amahirwe yo kugera ku cyerekezo 2020.

Buri munyeshuli wese yatangaga igitekerezo cye mu bwisanzure.
Buri munyeshuli wese yatangaga igitekerezo cye mu bwisanzure.

Abanyeshuri ba GS Mater Dei bagiye bashimangira ko u Rwanda rushoboye kwikemurira ibibazo byarwo bwite bagaragaza ko ubwo inkunga z’amahanga zahagarikwaga nta gikuba kigeze gicika mu baturage bacyo.

Ngo bumwe mu buryo bwitabajwe nk’uko byashimangirwaga n’abanyeshuli ba GS Mater Dei ni ishyirwaho ry’ikigega cyiswe « Agaciro Development Fund » cyaje cyunganira izindi gahunda zirwanya ubukene mu Banyarwanda nka EDPRS, Girinka Munyarwanda n’izindi.

Ku ruhande rw’abanyeshuli ba G.S Notre Dame de Lourde batabonaga ibintu mu buryo bumwe na bagenzi babo muri muri izo mpaka bo bavugaga ko kuba u Rwanda ruri muri EAC aribyo bizaruhesha kugera ku cyerekezo 2020 rwihaye.

Intsinzi yatashye muri Mater Dei yishimiwe n'abahiga.
Intsinzi yatashye muri Mater Dei yishimiwe n’abahiga.

Nyuma y’izi mpaka ndende zabayeho hagati y’ibi bigo byombi ishuli rya GS Mater Dei ryaje kuzitsinda ryerekana ko icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye rushobora kukigeraho n’ubwo rutaba umunyamuryango wa EAC ngo kuko na mbere y’uko rwemererwa kujya muri uyu muryango rwari rusanzwe rwifitiye gahunda inoze nk’uko abari batsimbaraye kuri iki gitekerezo babihamyaga.

Minisitiri w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Muhongayire Jacqueline, akaba ari nawe watangije ibi biganiro mpaka yishimiye uburyo abanyeshuli bahugukiwe kumva neza gahunda za Leta zirimo n’imikorere y’umuryango EAC.

Ubwo yakomozaga ku kamaro k’ibyo biganiro yagize ati: «Aya marushanwa agamije gufasha abanyeshuri kumenya neza gahunda za Leta y’u Rwanda mu cyerecyezo 2020 no kumenya inyungu n’amahirwe biri muri EAC».

Minisitiri Muhongayire Jacqueline asobanura imikorere ya EAC.
Minisitiri Muhongayire Jacqueline asobanura imikorere ya EAC.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rudakora ku nyanja umuryango EAC rubarizwamo uzarufasha mu buhahirane n’ibindi bihugu bihana imbibi narwo bityo bikihutisha iterambere ryarwo muri byinshi.

Zimwe mu nyungu Abanyarwanda bafite kuri uyu muryango n’uko ngo bashobora kubona akazi mu Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya no muri Sudani y’Amajyepfo. Ngo ibi kandi bijyana no kuba bajya kwigayo bagakurayo ubumenyi butandukanye mu mashuli yo muri ibyo bihugu.

Ibi biganiro byitabiriwe na Alphonse Munyantwali uyobora Intara y’Amajyepfo, abayobozi b’ibigo by’amshuli yo mu karere ka Nyanza n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’uburezi ku rwego rw’aka karere.

Abanyeshuli ba G.S Mater Dei bakiriye abagendereye bababyinira.
Abanyeshuli ba G.S Mater Dei bakiriye abagendereye bababyinira.

Ishuli rya GS Mater Dei ryabereyemo ibi biganiro mpaka akaba ari naryo ryaje kubitsinda ryigamo abanyeshuli 568 barimo abakobwa 361 n’abasore 2017 rifatwa nk’icyitegererezo mu bindi bigo kandi n’abahiga bavuga ko ari mu rugo bashaka kwerekana ko bahakura inyigisho n’uburere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wow... Mukomerezaho barumuna bacu... Ndishimye ko GSMater Dei ikigendana intsinzi. Tubari inyuma.

Mundy yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

this kind of competition among students shwos a good step in a education and it is interesting , it is advisable to sinsitized in various schools

kagabo venuste yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

NDABISHIMIYE CYANE KABISA,THIS IS MY SKL NEZEZWA NO KUMVA IMIHIGO YANYU MUKOMEREZE AHO TURABAKUNDA CYANE KUGICUMBI CY’UMUCO BADUKAMIYE BATAYAJAGA!

poetaferina yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka