Gen. Kabarebe yasobanuye uko umuyobozi wa EAC yakuyemo umwambaro w’amahoro akambara uw’intambara

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasobanuye uburyo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahinduye gahunda y’amahoro yari yasinyiye nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) akajya kurwana urugamba ridakwiriye ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganye n’umutwe wa M23.

Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye

Gen. Kabarebe yabivuze ubwo yagezaga ikiganiro ku bayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, aho bari mu nteko rusange idasanzwe, ku kibazo cy’umutekano wa Congo n’ingaruka gifite ku Rwanda.

Kabarebe, yibukije amateka maremare y’intambara ya Congo, n’umutekano mucye waranzwe mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ahanini bitewe n’inyungu abantu batandukanye baba bahashaka.

Mu ngero yatanze, Kabarebe yibukije amakuru yo mu 2022, ubwo intambara yahanganishije Congo na M23 yatangiraga, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari uyoboye EAC agasinya amasezerano ashyiraho ingabo zishinzwe amahoro zo muri uyu muryango, zari zifite ubutumwa bwo guhosha no guhagarara hagati y’abarwanaga.

Yagize ari "ingabo zimaze guhabwa ubutumwa bwo kugarura amahoro DRC, Perezida Ndayishimiye yaciye inyuma kubera guharanira inyungu ze bwite, ajya kurwana ku ruhande rwa Congo, yirengagije amasezerano yari amaze gusinya we ku giti cye nk’umuyobozi wa EAC w’iki gihe."

Kabarebe niho yasobanuye agira ati "yambuye umwambaro w’amahoro ashyiramo uw’intambara."

Nk’aho ibi bitari bihagije, Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na we wari mu basinye amasezerano ashyiraho ingabo za EAC zishinzwe amahoro mu gihugu cye, akabisinyira muri EAC, yaciye inyuma noneho azirukana ku giti cye, ntawe agishije inama, kuko yashatse ko zikora amakosa zikamurwanirira, kandi atari bwo butumwa zari zifite.

Avuga ku ngabo z’ibihugu by’umuryango w’ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo wamenyekanye nka SAMDRC muri iyi minsi, Kabarebe yavuze ko ibi bihugu byakoze ikosa risa n’iryo n’ubundi byakoze mu 2012 ubwo M23 yahanganaga na Congo bwa mbere.

Yavuze ko ibihugu byari byivanze muri iyi ntambara n’ubundi ari byo byagararutse ejobundi muri 2022, ibyo bikaba ari Afurika Y’Epfo, Tanzaniya na Malawi.

Ibi bihugu ngo byohereje M23 mu bihugu bituranye na DRC, ndetse n’ubu ngo byibwiraga ko ariko bizagenda. Icyo gihe cya mbere, ngo nabwo bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse n’ingabo za MONUC nk’uko n’ubu bisuganyije bagafatanya na MONUSCO.

Kabarebe avuga ko abaje bashaka gufasha Congo, bari bazi ko Congo ifitanye na FDLR umugambi wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho, bityo rero, "nabo ubwo babaye abafatanyabikorwa bo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni yo mpamvu u Rwanda rwakajije ubwirinzi bwarwo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka