Gatuna - serivisi z’abinjira n’abasohoka zigiye guhuzwa

Monique Mukaruliza, minisitiri w’u Rwanda mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), ejo yatangaje ko u Rwanda na Uganda birimo kwiga uburyo servisi z’abinjira n’abasohoka hagati y’ibihugu byombi zahuzwa.

Mu ruzinduko yagiriye ku mupaka wa Gatuna ejo tariki 10/11/201rugamije kureba niba amasezerano ibihugu bigize umuryango w’afurika y’iburasirazuba yubahirizwa, Mukaruriza yatangaje ko serivisi z’abinjira n’abasohoka nizihuzwa bizafasha abantu kudatinda ku mupaka buzuza impapuro zibemerera gusohoka no kwinjira ndetse no gusaka kuko bizajya bikorerwa ku ruhande rumwe.

Mukaruriza yavuze ko bishoboka ko kuzuza urupapuro rw’abinjira n’abasohoka byazajya bikorerwa ku ruhande rumwe. Ibi bisaba ko hazaba umukozi ushinzwe abinnjira n’abasohoka wa Uganda ku ruhande rw’u Rwanda n’uw’u Rwanda ku ruhande rwa Uganda.

Umuyobozi wa gasutamo ya Gatuna, Muhire Paul, avuga ko abagenzi batinda mu gikorwa cyo gusakwa. Yemeza ko gahunda yo guhuza servisi z’abinjira n’abasohoka zizabafasha mu kazi kabo kuko gusaka bizajya bikorerwa ku ruhande rumwe.

Ubu abantu bajya Uganda buzuza amakarita y’abasohoka mu Rwanda bagera hakurya bakuzuza andi avuga ko binjiye muri Uganda.

Mu bimaze gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amasezera y’umuryango w’afurika y’iburasirazuba harimo ko umupaka w’u Rwanda na Uganda byarahujwe (one stop-border post).

Hari umukozi wa Uganda ukorana n’Abanyarwanda kugira ngo asuzume niba ibihahwa byaturutse Uganda byujuje ibyangombwa cyangwa niba byanyuze mu nzira zemewe n’amategeko. No ku ruhande rwa Uganda hari umukozi w’u Rwanda ukora bimwe nk’uwa Uganda mu Rwanda kugira ngo yorohereze abantu n’ibihahwa byabo biva mu Rwanda bigana Uganda.

Mu rwego rwo kwihutisha imirimo, ku mupaka wa gatuna hari icyuma kireba imbere mu makamyo (scanner) bityo ababishinzwe bakamenya ibyo imodoka ipakiye batagombye kubipakurura mu iminota itarenze 5.

Ku mupaka wa Gatuna hanyura amakamyo agera kuri 200 ku munsi, zimwe zigakomeza mu Burundi na Congo naho izindi zikagarukira mu Rwanda. Abantu bambuka uwo mupaka bo basaga 1000 ku munsi.

Nkundiye Johnson ni umwe mu bambuka umupaka wa Gatuna kenshi. Atangaza ko yishimiye igikorwa cyo kuzahuza za serivisi z’abinjira n’abasohoka kuko bizamufasha kudatinda ku mupaka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka