EAX ije guhuza abahinzi bato n’abaguzi mu muryango wa EAC

Ikigo East African Exchange (EAX) gihagarariwe n’uwari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Jendayi Frazer, kiratangaza ko kirimo kubonera isoko abikorera bo mu Rwanda, cyane cyane abahinzi n’aborozi bato, mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), kandi ku giciro kibanogeye.

Jendayi Frazer yatangaje mu kiganiro we na bagenzi be bahagarariye EAX, bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 15/05/2013, ko bagiye guhuza abaguzi bo muri EAC n’abikorera bo mu Rwanda, cyane cyane abahinzi n’aborozi, bakabagurira umusaruro ku giciro cyiza, kandi babanje kuwongerera agaciro.

Jendayi Frazer yagize ati n“Tumaze kugirana amasezerano na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ndetse n’iyubucuruzi n’inganda (MINICOM), aho amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi afite amahirwe yo kubona amafaranga menshi yo kongera umusaruro, ndetse no kuwugurisha ku baguzi bavuye muri EAC, tukaba turimo kubashakira isoko”.

Abayobozi ba EAX bavuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo kubona umusaruro mwinshi wo kohereza mu bihugu bigize EAC, ndetse n’ahandi hirya no hino ku isi, bitewe n’ingamba Leta yashizeho zo korohereza ishoramari.

“Icya mbere tuzakorera abahinzi n’aborozi, ni ukubaha amakuru ahagije ajyanye n’uko isoko riteye, ndetse no kubarangira abaguzi, hifashishijwe ikorabanuhanga, hamwe no kubahuza na za banki zibaha amafaranga”, nk’uko John Bosco Sebabi, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya EAX yongeraho.

Bimwe mu bihingwa byera mu Rwanda ngo ni umwihariko w'iki gihugu, nk'uko Jendayi Frazer abihamya.
Bimwe mu bihingwa byera mu Rwanda ngo ni umwihariko w’iki gihugu, nk’uko Jendayi Frazer abihamya.

By’umwihariko ngo nta musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uzongera gupfa ubusa, bitewe no kubura isoko cyangwa kwangirikira mu nzira (kuko imihanda irahari), nk’uko abayobozi ba EAX bijeje.

Uretse kubonera isoko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, EAX ivuga ko irimo no gushaka abaguzi b’amabuye y’agaciro, ingufu (energy) hamwe n’ikoranabuhanga by’u Rwanda.

Ikigo cya EAX gikorera mu muturirwa wa Kigali City Tower, cyatangiye gukorera mu Rwanda mu ntango z’uyu mwaka wa 2013, kikaba kirimo guhuza abikorera bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi, aho ngo bashobora kugurisha umusaruro mu bihugu byabo no hanze y’umuryango uhuriweho n’ibyo bihugu bitanu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mushinga uziye igihe kabisa , kandi ufite ikintu kinini uzageza ku banyarwanda mu kw’iteza imbere mu rwego rw’ishoramari mu karere..bravo kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

cyusa yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka