EALA yasabye ko amasezerano hagati ya EAC na EU aba aretse gusinywa

Abadepite b’Inteko Nshingamategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bafashe umwanzuro usaba Abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) guhagarika ibiganiro ku bucuruzi hagati ya EAC n’umurayngo w’Ubumwe bw’Uburayi kuko yemejwe uko ameze ubu yazatera igihombo gihoraho cya miliyoni 301 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Aya masezerano agamije ubuhahirane hagati y’ibihugu 5 bya Afurika y’Uburasirazuba n’ibihugu 27 by’Umuryango w’Uburayi ateganya ko ibi bihugu byafungurira amayira ibicuruzwa biva kuri buri ruhande, bikajya bigezwa ku masoko bidatangiwe imisoro, cyangwa yagabanyijwe cyane.

Nyamara abasesengura neza uko ayo masezerano ateye barasanga Uburayi aribwo bwazungukira cyane muri aya masezerano kuko hari ikinyuranyo cy’imisoro isaga miliyoni 301 z’amadolari ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba byazahomba.
Igihugu cya Kenya cyonyine cyazahomba miliyoni zikabakaba 194 z’amadolari buri mwaka.

Mu nama yabaye kuwa gatatu tariki 23/05/2012, Abadepite bagize Inteko Nshingamategeko ya EAC bemeje ko imiterere y’aya masezerano igomba gusubirwamo mu maguru mashya, mbere y’uko amasezerano nyirizina asinywa.

Intumwa za EAC n’iz’Uburayi zimaze igihe mu biganiro, aho impande zombi zigenda zumvikana ku byo buri ruhande rwahindura n’ibyo rwakwemera ngo ubucuruzi n’ubuhahirane bitere imbere hagati ya EAC n’ibihugu 27 by’Uburayi.

Aho ibi biganiro bigeze ariko, abadepite ba EAC bagaragaje ko byazabera igihombo gusa ibihugu bya EAC, ndetse banenga n’intumwa za EAC zijya mu biganiro, bavuga ko uruhande rwa EAC rutagaragaza ijambo ryarwo rihamye, rukagenda rwemera ibyifuzo ruhabwa n’itsinda rihagarariye Uburayi mu biganiro.

Ibikubiye muri aya masezerano kandi byabera ibihugu bya EAC imbogamizi kuko harimo ingingo zibuza ibihugu bya EAC kongera kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu uko EAC ishatse, kabone n’iyo byaba biri mu nyungu z’ibihugu bya EAC.

Abadepite b’Inteko Nshingamategeko ya EAC bahaye amabwiriza inzego nkuru za Leta zigize EAC yo kongera kwicara bagasubiramo ibyamaze kwigwaho muri ayo masezerano ku buryo bwungukira abatuye EAC, hanyuma bakazamenyesha abo bagiranaga ibiganiro mu Burayi ko imiterere y’aya masezerano igomba gusubirwamo, bitaba ibyo aya masezerano ntazasinywe nk’uko abadepite ba EAC babitangaza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka