EALA irakangurira u Rwanda gushyira amahame ya EAC mu itegeko nshinga
Intumwa z’Inteko Ishingamategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) ziri mu ruzinduko mu Rwanda, zirarusaba ko rwashyira amahame y’uyu muryango mu itegeko nshinga ryarwo kugira ngo ingufu rwakoresheje mu miyoborere yarwo zirukoreshe no mu karere.
Imiyoborere myiza, ubutabera n’ubushake mu gutera imbere bigaragara mu buyobozi bw’u Rwanda ni icyitegererezo muri aka karere ibindi bihugu bikwiye kugenderaho; nk’uko izi ntumwa zigizwe n’abadepite zibyemeza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 02/10/2012, Hon. Peter Mathuki uhagarariye iri tsinda, yavuze ko u Rwanda ari igihugu umuntu atabona icyo anenga ku nzego zifata ibyemezo n’iz’ubutabera.
Ati: “Icyo twakangurira urwego rw’Umuvunyi n’u Rwanda ni ugushyira amasezerano ya EAC mu itegeko nshinga ryarwo. Ibyo bayatuma agira akamaro, abaturage bakayiyumvamo. Kubishyira mu itegeko nshinga nibwo buryo bwonyine bwo gukomeza guhuza umuryango”.

Hon. Peter Mathuki yavuze ko u Rwanda rwakoze ibintu byiza ku rwego mpuzamahanga umuntu uwo ari wese ku isi atahakana. Ariko yongeraho ko ibyo bigwi bidakwiye guhagarara, bigomba gukomeza no mu bihe bizaza kugira ngo ruzakomeze kuba akarorero.
Aba badepite bazenguruka ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, baratangaza ko bari mu rwego rwo kureba imikorere y’ubuyobozi, inteko ishinga amategeko n’ubutabera bya buri gihugu, kugira ngo barebe inoze.
Kugeza ubu Rwanda nirwo rwabatangaje, bakizera ko hari byinshi bazarukurikizaho ubwo bazaba bari guhitamo iby’ingenzi bashobora gukoresha.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|