EACSOF iri kubigisha uko bashaka inyungu muri EAC

Ihuriro ry’imiryango itegamiye muri Leta yo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ryatangiye gahunda y’iminsi ibiri yo kwigisha abakorera mu byiciro binyuranye by’abikorera mu karere ka Rwamagana ibigisha kumenya kureba amahirwe menshi y’ubucuruzi bashobora gukura muri uwo muryango.

Abahamagawe muri izi nyigisho ni abakorera ibigo by’ubucuruzi, amabanki, ibigo by’imari iciriritse, ibigo by’ubwishingizi n’abo mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo, bakaba bari kumurikirwa imikorere ya EAC ndetse n’amahirwe menshi y’ahashorwa imari ikunguka, ahari akazi n’ahari abafatanyabikorwa bifuza abo bakorana mu bihugu bigize umuryango EAC.

Gakire Jean Julien uri guhugura abitabiriye aya mahugurwa yatangiye tariki 02/10/2013 yabwiye Kigali Today ko igikorwa barimo kiri muri gahunda yaguye yo kwigisha ibyiciro binyuranye by’abakorera mu Rwanda ngo bamenye amahirwe menshi bakungukira mu gukorera mu bihugu bya EAC, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari.

Uwahuguye mu izina rya EACSOF, bwana Gakireyavuze ko babahaye ubumenyi buzabafasha gukoresha amahirwe aboneka muri EAC.
Uwahuguye mu izina rya EACSOF, bwana Gakireyavuze ko babahaye ubumenyi buzabafasha gukoresha amahirwe aboneka muri EAC.

Gakire yagize ati “Kuri ubu abaturage bo mu bihugu bya EAC bose bafite amaahirwe menshi bafunguriwe no kuba EAC imaze guhuza imikorere mu byiciro binyuranye. Hari benshi ariko bataramenya ayo mahirwe kandi bashobora kuyabyaza inyungu n’umusaruro wabateza imbere”.

Gahunda ya EACSOF (East African Civil Society Organizations’ Forum) ngo ni ukumirikira Abanyarwanda mu byiciro binyuranye ahari ayo mahirwe hose, bamara kubimenya bagafata icyemezo bihitiyemo cyo kuyabyaza umusaruro.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa babwiye Kigali Today ko mu masomo bahawe bishimiye kumenya uko urubuga rwo gukora n’ubuhahirane rwagutse ku batuye EAC bose, ndetse banareba ibyiciro binyuranye bashobora kwaguriramo ibikorwa byabo mu bindi bihugu bya EAC.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa.

Bavuze ko nibasubira iwabo mu kazi bazaganira n’abo bakorana buri wese mu byo akora bakareba uko babyaza inyungu amahirwe aboneka ku benegihugu ba buri gihugu kigize EAC nk’uko babisobanuriwe n’ababahuguye bo muri EACSOF.

Amahugurwa nk’aya ngo azagera ku byiciro binyuranye mu gihugu cyose, EACSOF ikazajya ihugura abantu basaga 1000 muri buri karere; nk’uko byemejwe na Gakire.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka