EACSOF irasaba ko abaturage basobanukirwa ibyiza bya EAC

Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Afurika y’Iburasirazuba (EACSOF) rirasaba abanyamadini n’ibindi byiciro by’abaturage bahagarariye abandi kubwira abaturage bahagarariye ibyiza biboneka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugizwe n’ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda.

Ubu butumwa bwahawe abantu 50 bahagarariye amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/05/2014, basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga na EACSOF hagamijwe ubukangurambaga ku kamaro k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Intego y’aya mahugurwa y’iminsi 2 ngo ni ukuzamura imyumvire y’abaturage ku bikorwa na gahunda z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo abahuguwe bazajya bagenda babikangurira abandi.

Abahagarariye amadini bagera kuri 50 bo mu karere ka Rwamagana bitabiriye amahugurwa ku bumenyi bujyanye na EAC.
Abahagarariye amadini bagera kuri 50 bo mu karere ka Rwamagana bitabiriye amahugurwa ku bumenyi bujyanye na EAC.

Bwana Blair Robert, Impuguke ishinzwe ubushakashatsi n’ubuvugizi mu muryango EACSOF mu ishami ry’u Rwanda, avuga ko aya mahugurwa agamije kumvisha abaturage b’u Rwanda ibyiza biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi bakumva ko babifiteho uburenganzira ku buryo bashobora gukorera imishinga yabo mu bindi bihugu biwugize, nk’uko abaturage bo muri ibyo bihugu baza gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Manege Francois, avuga ko babashije kumenya amakuru menshi y’ingirakamaro ku baturage b’u Rwanda, cyane cyane nk’ibijyanye n’ubucuruzi ngo bushobora koroha kubukorera mu bihugu bitanu bigize EAC, bishingiye ku gushyira hamwe kw’ibi bihugu.

Ubu bukangurambaga bwa EACSOF ku bikorwa na gahunda by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwatangijwe mu mwaka ushize wa 2013 butegerejwe kuzasozwa mu mwaka wa 2015, hahuguwe abantu bagera ku 1200 muri buri karere k’u Rwanda kugira ngo na bo bahugure abandi ku byiza bibonekera muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bwana Blair Robert ushinzwe ubushakashatsi n'ubuvugizi muri EACSOF, Ishami ry'u Rwanda.
Bwana Blair Robert ushinzwe ubushakashatsi n’ubuvugizi muri EACSOF, Ishami ry’u Rwanda.

Bwana Gakire Anastase, umwarimu muri EACSOF, mu Ishami ry’u Rwanda avuga ko abaturage b’u Rwanda bakwiriye gukangurirwa ibyiza biboneka muri EAC kandi bakajya basobanukirwa n’amasezerano ahuriweho n’ibihugu agenda ajyaho kugira ngo inyungu ziyakomokaho zibagirire umumaro.

Mu ntego nkuru z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba harimo guhuza za gasutamo, kugira isoko rusange, gukoresha ifaranga rimwe ndetse no gushyiraho leta imwe.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitanu birimo Tanzania, Uganda, Kenya, u Rwanda n’u Burundi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka