EAC yasubitse inama y’Abakuru b’Ibihugu

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko usubitse inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe mu minsi iri imbere, ndetse n’ibindi bikorwa byose by’uwo muryango byagombaga guhuriramo abantu benshi bikaba bihagaze.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwabitangaje bubinyujije kuri Twitter, nyuma y’uko u Rwanda ruwandikiye rusaba ko iyo nama ndetse n’izindi zose zisaba ubwitabire bw’ibihugu binyamuryango zaba zisubitswe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, ryibutsaga ubuyobozi bw’uwo muryango ko ibihugu byinshi ku isi, birimo n’ibigize EAC, byafashe ingamba zo kugabanya ingendo no guhagarika cyangwa gusubika zimwe mu nama mpuzamahanga byari kwakira, mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Iri tangazo rivuga kandi ko Leta y’u Rwanda yagabanyije ingendo z’imbere no hanze y’igihugu ku bayobozi, ku buryo byagira ingaruka ku mubare w’abasabwa kwitabira inama za EAC.

U Rwanda rwari rwasabye ko aho bishoboka, izindi nama zakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa video conference.

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yari iteganyijwe mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, ariko yimurirwa mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2020.

Tariki 22 z’ukwezi gushize kwa kabiri nabwo uyu muryango watangaje ko iyi nama yari iteganyijwe kubera Arusha tariki 29/02/2020 yongeye gusubikwa bisabwe na Sudani y’Epfo, kugira ngo ibanze ishyireho guverinoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka