EAC: u Rwanda ruri ku isonga mu korohereza abashoramari

Ibihugu bitanu byose bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byateye imbere mu korohereza abashoramari n’abacuruzi mu mwaka wa 2011. U Rwanda nirwo ruza imbere ugereranyije n’ibindi bihugu bigize EAC.

Iri zamuka ryaturutse ku mategeko agamije koroherereza abantu gushora imari yabo yashyizweho muri ibi bihugu. Mu myaka irindwi ishize, ibihugu byose bigize EAC byashyizeho amategeko 62 agamije gufasha abashobaramari bo mu gihugu imbere.

U Rwanda ni cyo gihugu cyagaragaje korohereza abashoramari kurusha ibindi. Ku isi yose, u Rwanda ni urwa kabiri mu koroshya mategeko ajyanye n’ubucuruzi no gushora imari.

Umwaka ushize, u Burundi bwashyizeho amategeko 4 yoroshya ishoramari: mu bwubatsi, kwishyura imisoro, kurinda abashoramari no gukemura impaka igihe habaye ubushobozi bucye bwo kwishyura umwenda.

Muri rusange u rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri EAC rukaza ku mwanya wa 45 ku isi. Kenya iza ku mwanya wa kabiri muri EAC, ikaza ku mwanya wa 109 ku isi. Uganda iza ku mwanya wa 3 muri EAC, ikaza ku mwanya wa 123 ku isi.

Tanzaniya iza ku mwanya wa 4 muri EAC ikaza ku mwanya wa 127 ku isi. Burundi iza ku mwanya wa gatanu muri EAC, ikaza ku mwanya wa 169 ku isi; nk’uko raporo ya Doing Business ibitangaza.

Umwanya wa mbere u Rwanda ruwukesha kuba rworohereza abashoramari, gukorera mu mucyo, ubutabera n’amahoro biranga iki gihugu ku buryo umuntu wese yaba Umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga ushoye imari mu gihugu akora akazi ke nta nkomyi; nk’uko raporo ya Doing Business ikomeza ibivuga.

Mu rwego rwo kuzamurana no gufashanya kwiteza imbere, ibihugu bigize EAC byatangiye uburyo bw’imikoranire mu bintu byinshi ari nabyo bizabifasha kuba ku isonga mu bukungu, mu mutekano, mu butabera n’ibindi.

Iri suzuma rikorwa mu bihugu bigize EAC ni kimwe mu bituma ibi bihugu bishyira imbaraga mu kuzamura ubukungu bwabyo, no gukaza umurego mu iterambere.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka