EAC: Sudani iri ku murongo w’ibyigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu

Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), Monique Mukaruliza, aravuga ko ubusabe bwa Sudani y’amajyaruguru buri ku isonga ry’ibizigwaho mu nama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izatangira kuri uyu wa gatatu, tariki 30/11/2011.

Minisitiri Mukaruliza avuga ko atari Sudani y’amajyaruguru yasabye yonyine kuko n’Iyepfo yatanze impapuro zisaba kwinjira mu muryango ariko yo yasabye nyuma.

Mukaruliza yagize ati “Guverinoma ya Kartoum niyo yabanje gusaba. Niyo mpamvu ubusabe bwayo aribwo bugiye guherwaho”.

N’ ubwo Sudani y’Amajyaruguru itegeranye n’ibindi bihugu bigize umuryango, hari byinshi bigombwa kwigwaho n’abakuru b’ibihugu kugirango hagire icyemezo gifatwa ku busabe bw’iki gihugu.

Muri iyi nama kandi, abakuru b’ibihugu bazashyikirizwa raporo y’inama y’abaminisitiri bashinzwe umuryango mu bihugu bitanu biwugize. Iyi nama itegura iy’abakuru b’ibihugu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka