EAC iriga uko yahuza uburyo bwo kwemeza imiti ikoreshwa muri uwo muryango

Umushinga ugamije guhuriza hamwe uburyo bwo kwemera imiti ikoreshwa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangiye kwigwaho kuri uyu wagatanu tariki 30/03/2012 muri Tanzania. Umunyamabanga wa EAC arasaba ibihugu bigize uyu muryango kuwushyigikira kugira ngo abaturage babyo barusheho kubona imiti yizewe kandi yujuje ubuziranenge.

Kubona imiti yizewe kandi ishobora kuvura abaturage itagize ingaruka ni kimwe mu bibazo bihangayikishije ibihugu bigize EAC kubera ko hari imiti ihagera itujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bwa EAC burifuza guhuriza hamwe uburyo bwo kugenzura iyinjizwa n’ikoreshwa ry’imiti mu buvuzi muri ibyo bihugu kuko bizatuma haboneka imiti myiza kandi ku buryo bwihuse ; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa EAC, Ambasaderi Richard Sezibera.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho, atangaza ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butuma hinjira imiti myiza nubwo rutari rwagira ubushobozi bwo kwigenzurira imiterere y’imiti. U Rwanda rwakira imiti yemejwe n’umuryango mpuzamanga wita ku buzima (OMS) cyangwa imiti ikorwa n’inganda zimerwa n’uwo muryango.

Abitabiriye inama
Abitabiriye inama

Uyu mushinga uzafasha u Rwanda kurushaho guca imiti itujuje ubuziranenge ; nk’uko byemezwa na minisitiri w’u buzima.

Dr Binagwaho yahize ati « Turamutse duhurije hamwe uburyo bwo kurwanya abigana imiti no kugenzura ubuziranenge bw’imiti yinjira cyangwa ikorerwa muri uyu muryango byagirira Abanyarwanda akamaro kanini mu kurwanya imiti mibi itujuje ubuziranenge.

Biteganyijwe ko uyu mushinga ushobora kuzatwara miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika uzateza imbere ishoramari mu rwego rw’ubuzima.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka