EAC irategura guteza imbere gukoresha ingufu z’amashanyarazi ziyubaka

Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gushyiraho uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi ziyubaka zitangiza ikirere; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wungirije wa EAC ushinze umusaruro, Jesica Eriyo.

Jesica Eriyo yabitangaje mu nama yamuhuje n’abikorera bo mu bihugu bigize umuryango wa EAC hamwe n’imiryango itagengwa na Leta tariki 17/07/2012 mu gihugu cya Tanzaniya. Iyo nama yari igamije gushaka uburyo hakongerwa amashanyarazi mu karere no kurwanya iyangizwa ry’ikirere.

Ibihugu byibumbiye muri EAc biracyafite ikibazo cy’amashanyarazi kandi nahari ntarengera ikirere. Ingufu nyinshi zikoreshwa muri EAC zikomoka ku mashyamba kugera kuri 90%, gukoresha ingufu zikomoka ku mashyamba byangiza ubutaka ho 20%.

Umuryango wa EAC ubifashijwemo na USAID bafite gahunda yo guteza imbere kongera amashanyarazi mu bihugu biwugize kugira ngo abaturage bashobore kugera ku iterambere aho amashanyarazi azagenda yambuka ibihugu akajya mu bindi; nk’uko bitangazwa n’umuryango wa EAC.

Inama y’umuryango w’Abibumbye ku iterambere rirambye yabereye Rio muri Brazil yashimangiye ko kongera iterambere ku isi bisaba kongera ingufu z’amashanyarazi ariko atangiza ikirere.

Umuryango wa EAC ufite inyigo y’umushinga uzatwara miliyari 64 z’amadorali wo kongera ingufu zikomoka ku mashanyarazi mu karere akava kuri 3,670 Mw akagera kuri 30,000 Mw mu mwaka wa 2038.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka