EAC irateganya gukoresha hafi miliyoni 139 z’amadorali mu mwaka 2012/2013

Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gukoresha ingengo y’imari ingana n’amadorali y’Amerika 138,316,455 (miliyari 82 na miliyoni 989 n’ibihumbi 873 by’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2012/2013 nk’uko byagajejwe ku bagize inteko ishinga amategeko y’uwo mu ryango (EALA) na Musa Sarma, Minisitiri ushinzwe EAC mu gihugu cya Kenya.

Iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu gutunganya imishinga y’amajyambere igamije guteza imbere abaturage batuye mu bihugu bigize EAC mu bukorwa remezo hamwe no kongerera ubumenyi abatuye umuryango mu kuwusobanukirwa n’ibyo ukora; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na EAC.

Ubunyamabanga bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwagenewe amadorali miliyoni 68 n’ibihumbi 330 naho urukiko rw’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba rugenerwa miliyoni enye n’ibihumbi 100. Inteko Nshingamategeko ya EAC yagenewe amadorali miliyoni 12 n’ibihumbi 500.

Umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Victoria wagenewe amadorali miliyoni 40 n’ibihumbi 390 kugira ngo uzakomeze gukora akazi kawo cyane ko ugera kubaturage bagera kuri miliyoni 130 zituye akarere.

Umushinga wo guteza imbere za kaminuza zo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba wagenewe amadorali miliyoni 10 n’ibihumbi 100 naho umushinga w’uburobyi mu kiyaga cya Victoria uhabwa miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 by’amadorali.

Ingengo y’imari y’umaka ushize yari amadorali y’Amerika 136,900,000. Minisitiri ushinzwe EAC mu gihugu cya Kenya wagejeje iyi nbanziriza munshinga w’ingengo y’imari ku nteko nshingamategeko ya EAC, yagaragaje ko kuva 2005 ubucuruzi mu mu ryango wa EAC bwagiye bwiyongeraho 7.5% ariko muri 2011 bwazamutse kugera 11.5%.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka