EAC: Imodoka zitwara imizigo zambukiranya imipaka zigiye gushyirwamo ikoranabuhanga rizafasha kurwanya covid-19

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bumvikanye ku cyemezo cyo gushyira utwuma mu makamyo yikorera imizigo yambukiranya imipika, tugaragaza aho imodaka iherereye (trackers) mu rwego rwo gufasha gukumira icyorezo cya covid-19.

Amakamyo atwara imizigo agiye gushyirwamo utwuma tugaragaza aho aherereye (Photo:Internet)
Amakamyo atwara imizigo agiye gushyirwamo utwuma tugaragaza aho aherereye (Photo:Internet)

Iki cyemezo kije mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera mu karere kubera umubare munini w’abashoferi bakora ingendo ndende zambukiranya imipaka bamaze kugira umubare munini w’abanduye covid-19.

Mu nama yahuje abo bakuru b’ibihugu ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, abakuru b’ibihugu bavuze ko gusangira amakuru ari cyo cy’ibanze, kandi iryo koranabuhanga rikazashyirwa mu modoka zikora ingendo ndende.

Rizajya rifasha kumenya amakuru n’ibice byose imodaka yagiye inyuramo mu gihe bigaragagaye ko umushoferi wayo yanduye coronavirus, bityo aho ikinyabiziga yari atwaye cyanyuze babashe kumenya amakuru y’abantu baho no gutabara abagiye bahura na we.

Kugeza ubu abashoferi bagenda ingendo ndende zambuka imipaka y’ibihugu ntibigeze bahagarikirwa ingendo n’akazi kabo kuko bafatiye runini akarere, aho batwara ibicuruzwa nk’ibyo kurya n’imiti muri Afurika y’Uburasirazuba.

Mu kwezi gushize, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, yagaragaje impugenge zikomeye ku gihugu cye, mugihe abashoferi b’aya makamyo baba bahagaritswe, avuga ko byagira ingaruka zikomeye ku baturage harimo no kwicwa n’inzara.

Museveni yumvikanye agira ati “Dukeneye imizigo, dukeneye ibicuruzwa. Ariko nanone ntidushaka indwara! Ntukore rero ku mushoferi, kandi umushoferi ntagomba kugukoraho”.

Abitabiriye iyi nama ni abayobozi b’ibihugu bine mu bigize uyu muryango ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo, ariko bagenzi babo ba Tanzaniya n’u Burundi ntibayitabiriye ndetse ntibari banahagarariwe.

Tanzaniya yanenzwe kenshi kuba itarafashe ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus muri iki gihugu, ndetse igashinjwa no guhisha amakuru ku mibare y’ukuri y’abagenda bapfa bazize iki cyorezo, ibirego byose Leta ya Tanzaniya irabihakana.

Mu cyumweru gishize, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yatangarije televiziyo rusange yo muri Afurika y’Epfo (SABC) ko abaturanyi bo mu karere bashobora gufunga imipaka ibahuza na Tanzaniya mu gihe iki gihugu kidashyizeho ingamba zikarishye zo kurwanya iyi virusi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Zambiya yafunze umupaka wayo na Tanzaniya nyuma yo kubarura abantu 86 bashya banduye coronavirus ku mupaka wa Nakonde uhuza ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubuzima muri Zambiya yavuze ko 74 mu bantu bipimishije ari abashoferi b’amakamyo cyangwa abakora akazi ko gucuruza imibiri yabo bazwi nk’indaya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka