EAC ikomeje gutegura imyitozo ya “USHIRIKIANO IMARA”

Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC) ziri mu nama i Kigali kuva tariki 09-13/07/2012 igamije kwemeza icyo buri gihugu gisabwa gutanga mu myitozo yiswe “USHIRIKIANO IMARA” izabera mu Rwanda mu kwakira uyu mwaka.

Iyo myitozo igamije gukumira ibyaha by’iterabwoba n’ubushimusi bw’amato mu nyanja, ndetse n’imicungire y’ibiza; nk’uko imyitozo yabaye tariki 21-27/10/2011 yabereye mu Kigo cya Gisirikare i Nyakinama mu karere ka Musanze aribyo yari yibanzeho.

Itandukaniro ry’imyitozo y’ubushize n’izakorwa mu kwakira uyu mwaka, ni uko noneho ingabo na bamwe mu bapolisi ba EAC bazitoreza ku gasozi bakava ku ntebe z’ishuri, aho bazaba bari mu kigo cya Gisirikare i Gako ndetse no mu kiyaga cya Kivu; nk’uko incamake y’inyandiko yerekeye iyo myitozo ibisobanura.

Umubare w’ingabo, abapolisi n’abandi basivili bafite aho bashobora guhurira n’umutekano wa EAC, uzagera ku bantu 1868 bazatorezwa mu Rwanda; nk’uko bitangazwa na Col. Frank Ng’anga, umusirikare wa Kenya ushinzwe kuvugira ingabo za EAC muri uko gushyirahamwe kwiswe ”USHIRIKIANO IMARA”.

EAC igizwe na Kenya, Uganda, Tanzania, U Rwanda n’u Burundi. Uwo muryango uhangayikishijwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab wishyize hamwe na Al Qaeda, ubushimusi bw’amato mu nyanja y’Ubuhinde bushobora kwibasira ibyambu bya Mombasa na Dar es Salam, n’ikibazo cy’imihandagurikire y’ibihe giteza imyuzure n’amapfa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka